Ku Cyumweru tariki 03 Werurwe 2024, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko ibikorwa bya Perezida Paul Kagame byivugira ari na byo bituma Abanyafurika benshi bamushima, aboneraho kugira inama bamwe mu bayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumwigiraho kuko amasomo bamukuraho ari menshi cyane.
Ibi bikubiye mu butumwa Yolande Makolo yanyujije ku rukuta rwa X, aho yatangaga igitekerezo ku nkuru yakozwe n’igitangazamakuru African Stream, ivuga ku buhangange bwa Perezida Paul Kagame mu kudatinya kugaragaza cyangwa se gutanga ibitekerezo by’ubuhanga avuga ku bwibone bw’Ibihugu by’Uburengerazuba.
Iki gitangazamakuru cyakoze inkuru iherekejwe n’amshusho, ndetse gitangira kibaza abantu impamvu Perezida Kagame akwiye gufatwa nk’Intwari ya Afurika. Kigira kiti “Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yabaye ikirangirire mu Banyafurika b’Umugabane wose, akunze gutanga ibitekerezo by’ubuhanga avuga yisanzuye ku bwibone bw’Ibihugu by’Uburengerazuba.”
Muri iyi nkuru yakozwe, iki gitangazamakuru gikomeza kibaza niba Perezida Paul Kagame akwiye kuba intwari y’Umugabane wa Afurika, nubwo hari bamwe mu Banyafurika bacye batamwibonamo, nk’Abanyekongo bakunze gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha umutwe wa M23 urwanira mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yahise atanga igitekerezo kuri iyi nkuru no kuri iki kibazo, maze avuga ko ibyagezwego na Perezida Kagame, bikwiye kumugira igihangange n’Intwari y’u Rwanda na Afurika. Ati “Ibyagezweho na Perezida Kagame nk’Intwari y’Umunyarwanda n’Umunyafurika, birivugira kandi ntabwo bishobora gukurwaho.”
“Perezida Paul Kagamw hamwe na RPF ni Umuyobozi w’Umunyafuruka wabohoye, akongera kubaka ndetse akanarinda u Rwanda, ibi ntawabihakana kuko bigaragarira buri wese keretse ashatse kubyirengagiza, kandi ibi ni byo akomeje gukora.”
Yolande Makolo yakomeje avuga ko Abanyarwanda babyiruka bakomeje gufatira urugero rwiza kuri Perezida Kagame kandi bakaba baterwa imbaraga n’imiyoborere ye myiza. Yagize ati “Iyi ni yo mpamvu Abanyafurika bamwibonamo. Twese turi Abanyafurika. Abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakwiye kubigenzerera Igihugu cyabo nk’uko yabikoze, mu gihe cyose baba babikeneye.”
Umuvugizi w’u Rwanda mu gitekerezo yatanze, yagiraga inama bamwe mu bayobozi bo muri RD Congo batibonamo Perezida Kagame, ababwira ko bari bakwiye kumwigiraho, aho gushyira imbaraga mu bikorwa bibangamira imibereho y’abaturage bayoboye.
Yolande Makolo atangaje ibi mu gihe Umukuru w’igihugu cya Congo, Felix Antoine Tshisekedi akunze kugaragaza ko ashaka intambara n’u Rwanda, ni nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa M23, nyamara u Rwanda rukabihakana, ruvuga ko ntaho ruhuriye n’ibyo rushinjwa ndetse Perezida Paul Kagame yatangaje ko azi ibyo intambara ikora bityo ababa bavuga ko bayifuza batazi icyo yakora.