Abazunguzayi bishe umunyerondo.

Umunyerondo witwa Habanabashaka Janvier yatewe icyuma n’abazunguzayi ahita yitaba Imana ubwo yari kumwe na bagenzi be mu mukwabo wo kurwanya abacuruzi butemewe bukorerwa ku muhanda. Ibi byabaye ku Mugoroba wo kuri uyu wa 07 Werurwe 2023 mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kiyovu, Akagari ka Kiyovu hafi y’inyubako y’ubucuruzi ya CHIC.

Umwe mu bari aho iki kibazo cyabereye yabwiye IGIHE ko byaturutse ku muzunguzayi uzwi nka Mama Mugisha wabonye imodoka y’abacunga umutekano akaza kuyitambika, ashaka gukuramo ibiciruzwa byafashwe. Nyuma abazunguzayi baje ari benshi baterura umwe mu banyerondo witwa Habanabashaka Janvier , bamutwara mu maboko hanyuma bamutera icyuma mu gisambu kiri munsi ya gare, ahita apfa.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyarugenge, Patricia Murekatete yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abazunguzayi basagariye uwo munyerondo ari mu kazi kandi yambaye n’imyenda y’akazi, ubwo we na bagenzi be bari mu gikorwa cyo kurwanya ubucuruzi bw’akajagari. Yavuze ko ababikoze batarafwata ariko inzego z’umutekano zatangiye kubashakisha uruhindu.

Inkuru Wasoma:  Umukozi w’Imana uzwi nka Apotre Yongwe yahawe igisubizo nyuma yo kujurira asaba kurekurwa

Inkuru Wasoma:  Ururimi rw’Amarenga Nyarwanda rwamaze gukorerwa inkoranyamagambo

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved