Umugabo witwa Hanyurwimfura Andre bakundaga kwita Padiri, ngo yari yiriwe mu rugo hamwe n’abo babana kuwa 3 Ugushyingo 2023, ndetse ngo nyuma ya saa sita hari abamubonye muri santere yegereye aho batuye mu karere ka Musanze, mu murenge wa Nkotsi, mu kagali ka Bikara mu mudugudu wa Kiruhura.
Mu masaha ya saa cyenda n’igice z’igicamunsi, umukobwa we bari bahoranye mu rugo ariko akaba yari yahavuye akahamusiga, ngo yagarutse iwabo agezeyo asanga inzu ikinze, mu gukingura atungurwa no gusanga Se amanitse mu mugozi yamaze gupfa.
Uyu mukobwa nyuma yo guhuruza abantu benshi bageze aho ngaho, icyakora batungurwa no kuba uwo mugabo amanitse mu mugozi kuko nta kibazo na kimwe yari afitanye na buri umwe wese, ndetse bikavugwa ko imibanire myiza abantu bari bamuziho ari nayo bahereyeho bamwita Padiri. Uyu mugabo byaketswe ko yiyahuye, akaba yapfuye afite imyaka 70 y’amavuko.
Aya makuru yemejwe na Kanizius Kabera, gitifu w’umurenge wa Nkotsi, avuga ko amakuru y’ibanze bahawe nk’ubuyobozi ari uko nta mpamvu n’imwe yari iri kuri uyu mugabo yari gutuma ashobora kwiyahura kubera uko yari abanye n’abantu. Kabera yihanganishije umuryango wa nyakwigendera n’abaturanyi, aboneraho gusaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, abasaba ko igihe bamenye ko hari abafitanye ibibazo byaba byiza bagiye bihutira kubimenyekanisha mu rwego rwo kurinda ko hari uwakwiyambura ubuzima.
Bikimara kumenyekana hitabajwe inzego za Polisi na RIB umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu bitaro kugira ngo usuzumwe hamenyekane impamvu y’uru rupfu ndetse iperereza rihita ritangira.