Abibye inka harimo n’umugore baguwe gitumo bamaze kuyibaga

Abagabo babiri n’umugore umwe bo mu Murenge wa Rubavu, bafunnzwe bakurikiranyweho kwiba inka y’umuturage bakagurisha inyama. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 08 Werurwe 2023, bibera mu Kagari ka Burinda, Muri Rubavu. Abafashwe, bafatiwe mu tugari dutatu aka Burinda  Murambi na Cyanzarwe.

Amakuru avuga ko inka y’uwitwa Gaseruka Jean wo mu Mudugudu wa Rwangara, Akagari ka Murambi, yibwe maze hatangira igikorwa cyo kuyishakisha. Nyuma haje gufatwa uwitwa Bahemukiyi Donathile, Bangamwabo Jean na  Ahishakiye Radjabu. Undi witwa Bimenyimana Sedekiya we aracyashakishwa. Uwitwa Donathile bivugwa ko yafatanywe akadobo k’inyama zingana n’ibiro cumi na bitanu (15kg).

Ikinyamakuru Umuseke batangaje ko kwa Ahishakiye hafatiwe ibiro 20 (20kg) izindi nyama azitse mu masafuriya. Izindi zose ngo zari zibitse kwa Bangamwabo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Braise, yabwiye UMUSEKE ko habaye ibikorwa by’ubujura, hibwa inka y’umuturage, ariko nyuma haza gufatwa abakekwa bamaze kuyibaga.

Ati “Habaye ubujura mu Kagari ka Murambi, twe icyo twakoze ni ugufatanya n’inzego z’umutekano gukurikirana. Mu gukurikirana abo bafatwa muri ubwo buryo. Hafashwe batatu.” Gitifu Harerimana yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe. Ati “Abaturage turabasaba kurya ibyo bakoreye noneho no gutangira amakuru ku gihe. Abantu bakamenya ko amatungo yabo bakwiye kuyarinda.” Abakekwa uko ari batatu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubavu mu gihe hagishakishwa undi.

Inkuru Wasoma:  Abandi banyeshuri benshi bajyanywe kwa muganga mu buryo budasobanutse bahise babwira ubuyobozi icyo bakeka ko cyabateye uburwayi

Inkuru Wasoma:  Umukobwa yasanzwe mu mugozi yapfuye hari n’akandiko ku ruhande

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved