Abicanyi 11 bameze nka Kazungu! Bicaga nka we umva impamvu bicaga/ buri wese afite uburyo yicamo

Kugira ngo umuntu yitwe umwicanyi ruharwa ni uko aba amaze kwica abantu barenze babiri kandi akaba afite uburyo bwihariye abicamo ndetse ugasanga abo bantu bafite icyo bahuriyeho kitari icyo mu isano y’amaraso, ahubwo ari nk’imiterere runaka. Umwicanyi ruharwa usanga afata igihe runaka cyo kwica umuntu kuko ntabwo abicira rimwe. Bene uwo muntu nibo bakunda kumva yitwa ‘serial Killer’ mu rurimi rw’amahanga.

Uretse kubyumva mu ma filime kuburyo umuntu atabasha kwiyumvisha impamvu umuntu yaba umwicanyi ruharwa, Abanyarwanda baherutse gutungurwa bumva ibyo bari bazi mu ma filime no mu nkuru zimeze nk’imigani byarashye mu Rwanda, gusa nyuma yo kubyibonera noneho aha byabasha koroha kubyumva muri ubu busobanuro. KANDA HANO WIYUMVIRE ABICANYI RUHARWA N’IMPAMVU BICAGA ABANTU N’UBURYO BW’UBUNYAMASWA BABICAGAMO>>> Abicanyi 11 bameze nka Kazungu bicaga nka we umva impamvu bicaga/ buri wese afite uburyo yicamo

Ubundi kugira ngo umuntu ahinduke umwicanyi ruharwa, bituruka ku miterere y’ubuzima aba yarabayemo mu hahise he, ibyo twafata nk’ihungabana aba yarakuye muri ubwo buzima bituma afata umwanzuro wo kwica abantu nk’uburyo bwo kunezeza amarangamutima ye ndetse akiyibagiza ibimuri mu mutwe. Iri hungabana rishobora guterwa n’ihohoterwa yakorewe akiri muto yaba iry’umubiri cyangwa iry’ibitekerezom amakimbirane mu muryango yakuriyemo, gukura nta babyeyi ndetse n’ibindi binyuranye. Reka nkugezeho abicanyi ruharwa bakangaranije isi:

TEDY BUNDY: uyu ni umwicanyi mu by’ukuri batazi umubare w’abantu yishe. Niwe mwicanyi wa mbere mubi cyane mu mateka y’isi. Yiciye abantu mu bice bitandukanye by’Amerika kugeza atawe muri yombi nubwo nabyo ntacyo byatanze kuko yaje gutoroka ahungira mu kandi gace gatandukanye n’ako yabagamo bwa mbere.

Tedy yakomeje kwica abantu nk’aho aribwo ahubwo atangiye ubwicanyi, ariko ubwicanyi bwe bwaje gukomera ubwo yageraga muri Leta ya Florida. Yicaga cyane cyane abagore bari mu kigero cyo gusoza kaminuza. Uyu yaje kongera gutabwa muri yombi aburana urubanza rwe ruri guca kuri tereviziyo bitewe n’uko yari yarabaye icyamamare, urubanza rwakurikiwe na benshi, nyuma akatirwa igihano cyo kwicwa mu 1989.

PEDRO LOPEZ: Uyu mugabo niwe mwicanyi ruhagwa wa kabiri mubi cyane mu mateka y’isi. Abarwaho kwica abantu bakabakaba 300 abatsinze mu bihugu binyuranye birimo Colombiya yavukiyemo, Ecuador ndetse na Peru. Uyu mugabo yicaga abagore n’abakobwa.

Yatawe muri yombi mu 1980, polisi yaje kubona imva ishyinguyemo abana b’abakobwa 50 bivugwa ko ari abo uyu mugabo yishe, mu rubanza rwe yahamijwe kwica abakobwa 11 muri Ecuador, ariko we abivuguruza avuga ko yishe abandi bantu 240 muri Colombiya na Peru. Icyakora icyatangaje abantu ni ukuntu yarekuwe nta n’imyaka 20 amaze muri gereza bivugwa ko ari uko yagize imyitwarire myiza ubwo yari afunze, kuva ubwo nta wongeye kumenya amakuru ye.

H.H. HOLMES: Chicago yagize uruhare runini mu kugira abicanyi, ariko birashoboka ko ntanumwe uhiga H.H. Holmes, umufarumasiye wahinduye hoteri ikigo cy’ibagiro ry’abantu mu mwaka wa 1893. Hoteri yari igeretse gatatu yarayifashe ayitegamo ibintu byica abantu benshi kandi bagapfa babanje kubabara.

Umuntu wese winjiraga muri iyo hoteli nk’umushyitsi, ntabwo yayisohokagamo amahoro. Bwa mbere wakubitwaga na gas mbere y’uko agufata akagushyira ku meza akakubaga akagutwika maze ibisigaye nk’amagufwa akabigurisha ku mashuri yigisha ubuganga ngo babyifashishe mu kwiga. Uyu yaje kwicwa amanitswe mu 1896.

Inkuru Wasoma:  TOP TEN RICHEST PEOPLE IN THE WORLD IN March, 2022 WITH INTERESTING FACT ABAUT THEM

JOHN WAYNE GACY: uyu mugabo yabanje gukora mu bwubatsi nyuma ajya muri politiki. Ajya gukekwa kwa mbere cyari igihe umwana w’imyaka 15 yaburirwaga irengero bakaza kwibuka ko yari kumwe n’uyu Gacy. Si ubwa mbere hari habuze abantu agakekwa ariko kuva ubwo ubuyobozi bwatangiye kumukoraho iperereza.

Polisi yaje kubona uruhushya rwo kujya gusaka urugo rwe, ariko bakihagera bakirwa n’umunuko w’abantu 30 bari bahambye mu rugo rw’uyu mwicanyi. Yaje guhamwa n’icyaha cyo kwica abantu 33 n gufata kungufu, yicwa atewe urushinge mu 1994.

HAROLD SHIPMAN: uyu mugabo yari umuganga waje no guhabwa izina rya ‘Dr Rupfu’ byaketswe ko yaje kwica abantu 218 mu barwayi be yavuraga, ariko bishidikanywaho kuko umubare ushobora kuba ugera kuri 250. Bajya gutangira kumukeka, uyu muganga wicaga abagore bakuze umwe mu bakozi yabonye urutonde rw’abantu batwitswe kandi urutonde rugakorwa n’uyu mugabo.

Ikindi ngo ni uko babonye abarwayi benshi bapfaga ari ku manwa kandi bidakunda kubaho cyane kuko abenshi bapfa nijoro. Uyu mugabo Shipman yatinze gutabwa muri yombi kubera uburangare bwa polisi ariko mu mwaka wa 2000 aza gufatwa arafungwa, icyakora muri 2004 yaje kwiyahurira muri gereza ibye birangirira aho.

Abandi bicanyi ruharwa batitije isi harimo uwitwa JEFFREY DAHMER watangiye kwica afite imyaka 18 y’amavuko mu mwaka wa 1978, icyakora ntabwo yafunzwe kugeza ubwo yaje gufatwa mu 1991 ashinjwa ubwicanyi nyuma y’uko uwo yari agiye kwica yamucitse akaza kurangira polisi aho aherereye.

Ni naho hamenyekaniye ubwicanyi bwe barebeye ku mafoto yabaga yaramanitse mu nzu ye, ndetse hari na Acide akoresha ayongesha imibiri y’abantu. Uyu mugabo yishe abantu 17 b’abasore bakiri bato kandi bahuje uruhu. Ubwo yari afunzwe mu 1994 yaje kwicwa n’imfungwa bari bafunganwe.

JACK THE RIPPER: uyu mugabo azwi kuri iri zina ariko mu by’ukuri ntabwo azwi ngo ni nde nyirizina ku mazina bwite wihishe inyuma y’urupfu rwatitije abantu benshi. Uyu mugabo yagaragaye mu Bwongereza mu mujyi wa London mu 1888 ubwo yicaga abagore batanu-bose b’indaya agakomeretsa imirambo yaboku buryo bukabije.

Polisi yatangaje ko ikeka ko uwo mwicanyi yari umubazi w’inkomere, umubazi w’amatungo cyangwa se ashobora kuba afite ubuhanga mu gukoresha ibyuma bibaga mbese nabo ntabwo babihagazeho neza ahubwo bagendeye ku buryo yicaga izo ndaya. Uyu mwicanyi iyo yamaraga kwica yandikiraga abaturage n’ubuyobozi inzandiko, gusa nubwo bakoze uko bashoboye kose, ntabwo bigeze bamenya imyirondoro ye kuko amakuru avuga ko atigeze anafatwa.

Nyuma y’imyaka myinshi hatumvikana ubwicanyi ruharwa, mu Rwanda humvikanye uwitwa Kazungu Denis w’imyaka 34 wicaga abakobwa abakuye mu tubari, akabashukashuka bakajyana aho yabaga mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe, mu kagali ka Kagarama mu mudugudu wa Gashikiri.

Kazungu yishe abantu 14 barimo ab’igitsinagore 13 n’umusore umwe, gusa hagaragaye imibiri y’abantu 12 gusa we ubwe yemerera inzego zishinzwe iperereza ko abandi babiri yabatetse mu isafuriya. Kazungu yemeye ko abo yicaga yabanzaga kubasambanya akabaka ibyo bafite birimo amaterefone ndetse n’imibare y’ibanga ya konti babitsaho amafaranga, icyakora umusore umwe yishe we yagenderaga ku byangombwa bye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved