Abifuza guhatanira kuyobora u Rwanda nk’Abakandida bigenga bagenewe inama yazabafasha kugera kubyo bashaka

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, iraburira abari gushaka imikono y’abashyigikira Kandidatire zabo zo kugira ngo bazahatane mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite nk’abakandida bigenga; kuzirinda gukoresha uburiganya nk’ubwigeze kubaho mu matora yabanje, burimo n’abasinyishije abantu batakiriho.

Diane Shima Rwigara washatse guhatana mu Matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017, yavuzweho ubu buriganya bwo kuba ubwo yari ari gushaka abamusinyira ko bashyigikiye Kandidatire ye, yarasinyishije abantu batakinariho. Ni igikorwa cyatangiye ku wa 18 Mata 2024, aho abashaka guhatana mu matora batangiye gushaka imikono y’abantu 600 babashishyigikiye bagomba kuva mu Turere twose tw’Igihugu.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, agira inama abatangiye iki gikorwa kuzirinda kugwa mu buriganya bwagaragaye mbere muri iki gikorwa cyo gusinyisha ababashyigikiye.

Gasinzigwa avuga ko igishyizwe imbere mu bikorwa by’amatora, ari amategeko, ndetse ko iyi Komisiyo “ifite ububasha n’inshingano zo kuzashyira imbere y’Abanyarwanda abantu amategeko yemerera kuba abakandida. Abo twakira bose tubamenyesha amategeko n’amabwiriza kandi tukabaha n’ibibafasha kugira ngo babashe kubyibuka.”

Avuga ko umuntu wifuza kuba Umuyobozi akwiye kwirinda amanyanga nk’ayo, kuko byaba binyuranyije n’indangagaciro zibereye Umuyobozi w’Abanyarwanda. Ati “Umuntu wifuza kuba umuyobozi kuri uru rwego agomba kuba ari inyangamugayo muri we, bityo n’ibyo akora byose bikaba bijyanye na byo kuko atari yo yaba ahemukiye Abanyarwanda.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, avuga ko uru rwego rworohereje abantu bifuza kwinjira muri iki gikorwa kugira ngo bazagikore neza, ku buryo “Nta mpamvu tubona umuntu atakoresha amahirwe yose yahawe n’Igihugu agakora ibitemewe n’amategeko.”

Yaboneyeho kugira inama abari muri iki gikorwa ko bakora ibikwiriye biteganywa n’amategeko kandi tunababwira ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora icyakorwa kitajyanye n’amategeko tuzakimenya kandi uzatakaza amahirwe wari warahawe. Uzica amategeko, turi mu gihugu kigendera ku mategeko azamukurikirana.

Inkuru Wasoma:  Visi Perezida wa Malawi hamwe n'abandi bantu 9 babonetse bapfuye

Oda Gasinzigwa atangaza ko kandidatire z’abifuza kuzitanga mu bazahatanira ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, zizatangira kwakirwa tariki 17 Gicurasi 2024 nyuma y’uko abifuza kuzahatana nk’abakandida bigenga bo ubu bari muri iki gikorwa cyo gusinyisha ababashyigikiye.

Yavuze ko umubare n’amazina y’Abifuza guhatana nk’Abakandida bigenga, bizatangazwa mu gihe cya vuba aha, nyuma y’uko hakozwe igenzura niba mu mikono basinyishije hatarabayemo uburiganya. Kugira ngo harebwe koko niba ibigiye gukorwa bizakorwa mu nzira ziciye mu mucyo.

Inkuru Wasoma:  Hari urubyiruko rutarasobanukirwa inyungu zo kuba Umunyarwanda

Oda Gasinzigwa atangaza ko kandidatire z’abifuza kuzitanga mu bazahatanira ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, zizatangira kwakirwa tariki 17 Gicurasi 2024 nyuma y’uko abifuza kuzahatana nk’abakandida bigenga bo ubu bari muri iki gikorwa cyo gusinyisha ababashyigikiye.

Yavuze ko umubare n’amazina y’Abifuza guhatana nk’Abakandida bigenga, bizatangazwa mu gihe cya vuba aha, nyuma y’uko hakozwe igenzura niba mu mikono basinyishije hatarabayemo uburiganya. Kugira ngo harebwe koko niba ibigiye gukorwa bizakorwa mu nzira ziciye mu mucyo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved