Abiga imyuga n’ubumenyi ngiro batsinze neza kurusha abo mu bumenyi rusange

Ubwo hatangazwaga amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abakoze ibyo bizamini byakozwe mu mezi ya Nyakanga na Kanama 2024, abagera kuri 78.6% ari bo batsinze bakaba bazahabwa impamyabumenyi.

MINEDUC ivuga ko muri rusange abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye muri uyu mwaka bageraga ku 91,713, bikorwa n’abagera ku 91,298, bahwanye na 99.5% by’abari biyandikishije.

Muri uyu mwaka mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye abanyeshuri bigaga imyuga n’ubumenyingiro nibo batsinze neza kurusha abigaga ubumenyi rusange, kuko batsinze ku kigero cya 96.1%, mu gihe abigaga ubumenyi rusange batsindiye ku kigero cya 67.5%, aho muri rusange abakobwa batsindiye ku kigero cya 49.5% mu gihe abahungu ari 50.5%.

Nubwo muri uyu mwaka abasoje amashuri yisumbuye bigaga imyuga n’ubumenyi ngiro ari bo batsinze cyane kurusha abo mu bumenyi rusange, ariko siko byari bimeze mu mwaka ushize w’amashuri kuko bari batsindiye ku kigero cya 95.4%.

Umuhango wo gutangaza amanota y'abarangije amashuri yisumbuye witabiriwe n'abanyeshuri, ababyeyi hamwe n'abayobozi bafite aho bahuriye n'uburezi mu nzego zitandukanye za Leta

Umuhango wo gutangaza amanota y’abarangije amashuri yisumbuye witabiriwe n’abanyeshuri, ababyeyi hamwe n’abayobozi bafite aho bahuriye n’uburezi mu nzego zitandukanye za Leta

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette avuga ko kuba imibare igaragaza neza ko abanyeshuri batsinze ibizamini bisoza ayisumbuye bagabanutse, byatewe n’uburyo butandukanye amanota yabazwemo muri iyo myaka yombi.

Ati “Umwaka ushize uko twari twabibaze ntabwo ari kimwe n’uyu munsi kuko umwaka ushize twari tugifite amasomo ngenderwaho, ariko uyu munsi uratsinda cyangwa ugatsindwa.”

MINEDUC ivuga ko uko yatanzwe muri uyu mwaka bitandukanye n’uko byari bimeze mu myaka yashize, kuko muri uyu mwaka ababyeyi n’umunyeshuri bashobora kubona amanota umwana yabonye muri buri somo bitandukanye n’uko byari bimeze kuko yabonaga inyuguti.

Inkuru Wasoma:  Bamufashe yiba ibitoki bahita bamwica abaturage bavuga uko byagenze

Umunyeshuri arabona amanota ari kumwe n’inyuguti isobanura icyiciro arimo aho ubonye amanota guhera kuri 80-100 baba bari mu cyiciro cy’indashyikirwa gifite inyuguti ya ‘A’ isobanura Excellent, bakaba bagomba kwishyurirwa na Leta Kaminuza kugera barangije.

Icyiciro gikurikira n’icyabatsinze neza aho baba bafite guhera ku manota 75-79 gifite inyuguti ya ‘B’, Very good.

Icyiciro cya gatatu n’icyabatsinze bafite amanota guhera kuri 70-74 gifite inyuguti ya ‘C’ isobanura Good.

Abanyeshuri babaye indashyikirwa bahawe mudasobwa na seritifika bakazanarihirwa na Leta muri Kaminuza kugera barangije

Icya kane n’icy’abayenshuri bafite amanota guhera kuri 65-69 gifite inyuguti ya ‘D’ isobanura Satisfactory.

Icya gatanu ni abanyeshuri bafite amanota guhera kuri 60-64 gifite inyuguti ya ‘E’ isobanura Adequate.

Hari n’icyiciro cya gatanu cy’abanyeshuri bafite amanota guhera kuri 50-59 gifite inyuguti ya ‘S’, isobanura Minimum Pass.

Mu gihe icyiciro cya nyuma ari icy’abanyeshuri bafite amanota guhera kuri 0-49 gifite inyuguti ya ‘F’ batanahabwa impamyabumenyi.

Irere Claudette avuga ko uburyo bwakoreshejwe muri uyu mwaka butandukanye n'ubwari busanzwe bukoreshwa

Irere Claudette avuga ko uburyo bwakoreshejwe muri uyu mwaka butandukanye n’ubwari busanzwe bukoreshwa
Minisitiri w'Uburezi ahemba umwe mu banyeshuri bahize abandi mu masomo y'ubuhinzi

Minisitiri w’Uburezi ahemba umwe mu banyeshuri bahize abandi mu masomo y’ubuhinzi

Inkuru Wasoma:  RBC yatanze ukuri ku biri kuvugwa ko icyorezo cya Covid-19 cyagarutse mu Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved