banner

Abimukira bari kurira ayo kwarika nyuma yo kurahira kwa Trump

Ibihumbi by’abimukira bari bategereje kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko bari kurira ayo kwarika, nyuma y’uko Amerika ihagaritse gahunda yabafashaga kubona amatariki yo kwambuka umupaka ngo bajye gusaba ubuhungiro.

Iyi gahunda yahagaritswe mu buryo butunguranye nyuma gato yo kurahira kwa Donald Trump nka perezida mushya wa Amerika.

Yashyizweho na Perezida Biden mu 2023. Ni uburyo abimukira bakoreshaga porogaramu yitwa CBP One [Customs and Border Protection One], basaba amatariki yo kwinjira Amerika bakajya kumvwa no guhabwa serivisi bakeneye.

Kuva yatangizwa yafashije abantu hafi miliyoni kwinjira muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ku munsi abahabwaga igihe cyo kwinjira muri iki gihugu bari 1.450 n’ubwo ababisabaga babarirwaga mu bihumbi 280.

Ku bimukira benshi, iyi nkuru yari inca mugongo dore ko hari bamwe muri bo bari baramaze guhabwa igihe bazinjirira muri Amerika baturutse mu bice bitandukanye.

Inkuru Wasoma:  Donald Trump yashyize kwirukana abimukira mu byihutirwa

Benshi mu bakoreshaga ubu buryo baturukaga mu bihugu bya Venezuela, Haiti, Cuba na Mexique. Hari bamwe muri bo bari bageze ku mupaka uhuza Amerika na Mexique ariko basanga batinze ho gato icyemezo cyamaze gufatwa.

Izi mpinduka ni zimwe mu zigize gahunda yagutse ya Trump yo guhangana n’ikibazo cy’abimukira yivuye inyuma, dore ko nyuma y’amasaha make amaze kurahirira kuyobora Amerika, yahise asubizaho politiki ya ‘Guma muri Mexique’.

Iyi ni gahunda yafashije mu gihe cya manda ye ya mbere gusubiza abimukira bagera ku 70.000 muri Mexique, kugira ngo abe ari ho bategerereza guhabwa ubuhungiro.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved