Nyuma y’itabwa muri yombi rya bamporiki Edouard umunyamabanga wa leta muri minister y’urubyiruko n’umuco, nibwo uwitwa Apotre Mutabazi yatangiye kumuvuga mu ruhame amwita ibandi, ndetse anasaba ko Perezida wa repubulika yamusubiza gucukura imisarane nk’uko byahoze kera.
Ntago ari Mutabazi gusa, kuko n’abandi bantu batandukanye bagiye bamucira iteka, bavuga ko ugereranije n’uburyo leta yamugiriye icyizere ikamuha inshingano zikomeye mu gihugu, rwose bitagakwiye ko yakora ibyo yakoze, gusa nubwo abantu benshi bamuciriye iteka ntihabuze abandi benshi bavuze ko ibyabaye kuri Bamporiki n’undi muntu wese byamubaho.
Mu kiganiro gikakaye cyane paster Yongwe Joseph yakoreye kuri UKWEZI TV ikorera kuri YouTube, umunyamakuru yabanje kumubaza impamvu aba paster biyita abantu basizwe amavuta ariko muri iyi minsi bakaba baza ku mbugankoranyambaga barimo gusebanya, cyane cyane kuri apotre Mutabazi watutse ndetse akandagaza Bamporiki avuga ko ari ibandi, Yongwe asubiza avuga ati” Abirirwa batuka Bamporiki ni abamufitiye ishyari ndetse n’inzika”.
Umunyamakuru yabajije Yongwe impamvu ubundi Bamporiki ari umukristo mu itorero rya ADEPER ariko akaba yaragiye muri politike, yongwe asubiza avuga ati” ubundi ikintu gituma mu madini n’amatorero hadafatwa imyanzuro ifatika cyane, nuko ntabakristo bajya muri politiki. Twagakwiye kugira ba exectif b’imirenge b’aba kristo, muri RIB bakabamo, aba commissioner, aba ministiri ndetse n’abandi bayobozi, kuko aho niho ubuyobozi bwagakwiye kugenda neza”.
Yongwe yakomeje avuga ko buriya kuyobora ari ukubaha amategeko y’igihugu, ariko uramutse uyobora wubahiriza amategeko y’igihugu ndetse n’ay’Imana byaba byiza kurushaho, ari nayo mpamvu akangurira abakristo bose ko ahubwo bajya mu buyobozi kuko umutima muzima ukurikiza amategeko y’Imana ari nawo wayobora neza ibintu bikajya mu buryo.
Umunyamakuru abaza Yongwe we uko abyumva kubyo Bamporiki bamuvugaho, ndetse bakaba banavuga ko abakristo aria bantu bejejwe bagomba no gutungana bakera imbuto nziza nk’uko byanditse muri bibiliya ariko Bamporiki we bikaba byaramunaniye, Yongwe amusubiza ko koko ariko bimeze, ariko hano twese turi ku isi, bityo Bamporiki yaraguye byatumye ajya hasi agakosa, ariko bitavuze ko agomba gucirwa urubanza n’abantu bose, kuko ikosa yakoze n’undi muntu wese yarigwamo.
Ibi byose biri kugenda bivugwa kuri Bamporiki ni nyuma y’uko urwego rw’ubugenzacyaha RIB rumufatiye imyanzuro yo kuba afungiwe iwe mu rugo aho akurikiranweho ibyaha bijyanye no kwaka ruswa mu mirimo ye asanzwe akora, nanubu hakaba hategerejwe ibyo RIB izakurikizaho n’imyanzuro izafatira uyu muyobozi, tunabibutsa ko iperereza rikiri gukorwa, nubwo yemera icyaha ariko iyo urukiko rutaraguhamya ibyaha uba uri umwere imbere y’amategeko.