Abanyamahanga n’abanyarwanda bitabiriye isiganwa ku maguru rya Kigali International Peace marathon, bashimiye imitegurire yaryo bavuga ko bigaragaza isura nziza y’igihugu cy’u Rwanda.ni irushanwa ritabiriwe n’abagera ku 8500 baturutse mu bihugu 48. Abanyamahanga baryitabiriye bavuze ko bashimishije n’uburyo Kigali ifite isuku n’umutekano kandi ibintu byose bikaba biri ku murongo.
Mathieu W. ukora muri ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, yavuze ko iri rushanwa ari ryiza cyane, kuri we akaba ari ubwa mbere yari asiganwe, ariko kwiruka n’amaguru muri Kigali ukurikiwe n’abafana benshi cyane byabaye ikintu cy’agaciro kuri we. Hamwe n’abandi bakomeje bavuga ko Kigali ari nziza ifite isuku bakaba bakunze n’ikirere cyaho.
Abanyarwanda bakorana n’ibigo mpuzamahanga bavuze ko bashimishijwe no kubona uyu mwanya, kuko byababereye amahirwe yo kwereka abanyamahanga bakorana uburyo u Rwanda rumeze kugira ngo bazabashe kuhashora imari. Bakomeje bavuga ko bifuza ko iri siganwa ryaba kabiri mu mwaka.
Munyangaju Aurore Mimosa, minisitiri wa siporo na we wari witabiriye iri rushanwa, yavuze ko rizakomeza kujya ritegurwa. Iri siganwa ryihariwe n’abanya Kenya mu byiciro hafi ya byose, uretse muri Marato mu cyiciro cy’abagore aho umunya Etiyopiya Tsega Muluhaby ari we waryegukanye. Umunyakenya witwa George Onyancha ni we wegukanye Marato mu bagabo.