banner

Abitwa aba ‘Influencers’ kuri X yahoze ari Twitter baravugwaho kuba ibikoresho by’abahanzi bigatuma abantu bamwe banga uru rubuga

Abantu benshi basigaye bijujubira urubuga rwa X rwahoze ari Twitter n’abarukoresha, bagaragaza ko mu myaka ya mbere rwakoreshwaga n’abantu biyubashye, abacuruzi n’abandi bantu bafite gahunda zifatika, ariko kuri ubu kubera ibiri kurukorerwaho bigatuma bamwe barwanga. Bavuga ko impamvu ari uko hasigaye habaho amatiku, gusebanya, inzangano n’ibindi.

Damini Ebunoluwa Ogulu wamenyekanye cyane mu muziki wa Afurika nka Burna Boy yagaragaje ko adakunda na gato abantu bakoresha urubuga rwa X anagaragaza ko n’abarukoresha batuye muri Nijeriya atabakunda. Uyu mugabo yavuze ko abakoresha uru rubuga bameze nk’abarwayi bo mu mutwe.

Burna Boy mu kiganiro yavuze ko yabanje kugira ngo abarukoresha bo muri Nijeriya nibo bavangiwe gusa, ariko ageze muri Kenya arumirwa, atembereye muri Afurika y’Epfo yifata ku munwa. Si aho gusa kuko ngo no muri Amerika ni uko cyane ko ho ngo usanga bariremyemo udutsinda, akagaragaza ko X ari nk’icyorezo.

Inkuru Wasoma:  Urutonde rw'abahanzikazi bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda

Si Burna Boy gusa kuko n’umuhanzi Boy Spyce ukorera umuziki muri Label ya Mavins yagaragaje ko adakunda abantu bakoresha X cyane cyane abiyita ‘Influencers’. Uyu yavuze ko aba Influencers bishyurwa n’abahanzi mu gutuma indirimbo zabo zivugwa cyane hose kabone nubwo indirimbo zabo zaba zitarenze.

Abantu bamwe bemeza ko X iri mu mbuga zituma abantu barware indwara zirimo agahinda gakabije, kwiheba, kwigunga, ihahamuka n’ibindi byinshi bitewe n’ibiba byahavugiwe byanahakorewe. Urugero ujya kubona ukabona bashyizeho nk’amafoto y’abantu bambaye ubusa buri buri, cyangwa se amashusho yambaye uko yavutse, ibi byose bigatuma abenshi baharwarira ihungabana.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved