Igipolisi cya Uganda kuri iki Cyumweru itariki 05 Werurwe, cyavuze ko abantu babarirwa muri magana bari bo mu idini ryo mu burasirazuba bwa Uganda bahunze bakava mu midugudu yabo bakerekeza muri Ethiopia. Polisi yavuze ko ukurikije iperereza ryayo, abayoboke b’iryo dini ridasanzwe bahunze imperuka y’Isi, bemeza ko izatangirira mu karere kabo. Abasenyeri ba Gatorika mu Rwanda bagiye kumara icyumweru i Roma.
Abapolisi bavuga ko abayoboke b’iryo tsinda babwiwe n’abayobozi baryo ko akarere kabo kazakubitwa vuba kandi abantu bose baho bazapfa. Bivugwa ko bagurishije imitungo yabo bahungira muri Ethiopia, aho bavugana na bamwe muri bene wabo muri Uganda.
Umuvugizi wa polisi mu karere, Oscar Ogeca, yatangarije Anadolu Agency ati: “Turimo gukora iperereza ku gatsiko k’idini ryitwa Christ Disciples Church hamwe rifite icyicaro mu mudugudu wa Obululum mu burasirazuba bwa Uganda mu karere ka Serere. Twatangiye iperereza nyuma yo kubona amakuru avuga ko abantu bajyanwa magendu muri Ethiopia kuva muri Gashyantare kandi ko bikomeje kugeza uyu munsi.”
Yavuze ko abaturage babarirwa muri magana, babwiwe n’abayobozi babo ko urupfu rugiye kuza vuba mu karere kabo kandi ahantu honyine bazagira umutekano ari muri Ethiopia. Bumvishijwe ko bagomba kujyayo kandi bakahakwirakwiza ubutumwa bwiza. Yavuze ko abagiye baturutse mu turere dutatu; Serere, Kumi na Ngora. Umuyobozi w’ibanze muri ako karere, Bruno Esere, yabwiye Anadolu ko abagiye muri Ethiopia bagurishije imitungo yabo kugira ngo babone amafaranga y’urugendo abayobozi b’imidugudu batabizi.
Muri Uganda, hari udutsiko twinshi n’amadini rimwe na rimwe biganisha abantu ku rupfu kubera kuyobywa. Ku ya 17 Werurwe 2000, agatsiko kari kayobowe na Joseph Kibwetere kateguye igikorwa giteye ubwoba cyahitanye abantu barenga 700. Kibwetere yemeje abayoboke be kugurisha imitungo yabo yose, avuga ko Isi igiye kurangira. Bamuhaye amafaranga mbere y’uko abafungirana mu rusengero akarutwika. src: Bwiza