Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, uri i Budapest muri Hongiriya mu ruzinduko rw’akazi, yakanguriye abaturage b’icyo gihugu kuzakurikira Shampiyona y’Isi y’Amagare itegerejwe kuzabera i Kigali muri Nzeri 2025.
Yabigarutseho ku wa kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2025. ubwo yitabiraga ibirori byo gutangiza Isiganwa ry’Amagare rya Tour de Hongrie ari kumwe n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare muri icyo gihugu.
Ati: “Ndabatumiye mwese abitabiriye kuzakurikira Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali muri Nzeri 2025, muzaze musure u Rwanda murebe ibyiza nyaburanga birutatse.”
Shampiyona y’Isi izakinwa iminsi umunani hagati yo ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025 na tariki 28 Nzeri uwo mwaka, aho izakinwamo ibyiciro 13 birimo abagabo, abagore n’abakiri bato.
Iyi izabimburirwa no gusiganwa n’ibihe ku bagabo n’abagore ahazaba harimo utuzamuko twa metero 680 mu bagabo na metero 460 mu bagore.
Gusiganwa n’ibihe ni byo bizakomeza gukinwa mu minsi ine ya mbere bisozwe ku wa Gatatu ubwo amakipe avanze abagabo n’abagore azaba asiganwa n’ibihe.
Mu byiciro hafi ya byose bizakinwa bizaba birimo kuzenguruka (Circuit) mu bice bya Kimihurura mu nzira y’ibilometero 15,1 aho abakinnyi bazajya bahanyura inshuro ziri hagati y’eshanu na 15 bitewe n’icyiciro bari gukina.
Ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475 ni byo bizakinwa muri iyi shampiyona izaba ibereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika.