Ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, burateganya kuzajya busaba ingwate y’amadolari agera ku 15.000 (hafi € 13,000) ku baturage b’ibindi bihugu 12 bashaka viza.

 

Ni ibihe bihugu bizagiraho ingaruka?

 

Amabwiriza mashya azatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 12 Mata, aho biteganijwe ko bizagira ingaruka ku bihugu 12 byo ku migabane itandukanye kimwe cya kabiri cyabyo bikaba ari ibya Afurika:

 

  1. Cambodia
  2. Ethiopia
  3. Georgia
  4. Grenada
  5. Lesotho
  6. Mauritius
  7. Mongolia
  8. Mozambique
  9. Nicaragua
  10. Papua New Guinea
  11. Seychelles
  12. Tunisia

Abasaba viza kuva muri ibyo bihugu bazakenera kwishyura ingwate kugira ngo babone viza, hatitawe ku cyabajyanye cyaba ari ubukerarugendo, kwiga cyangwa akazi.

 

Ingwate ishobora kuva  ku $ 5,000, $ 10,000 kugera ku $15,000 bitewe n’ibyavuye mu bibazo wabajijwe muri interview yo gusaba viza nk’uko inkuru dukesha DW ivuga.

 

Ku bihugu byinshi, amafaranga angana gutyo ashobora byibuze kuba umushahara mpuzandengo w’umwaka cyangwa umushahara w’imyaka myinshi mu bihugu bimwe.

 

Ingwate izajya isubizwa mu gihe uwahawe viza avuye muri Amerika cyangwa mbere y’itariki yemerewe kuguma muri Amerika.

 

Ingwate kandi izasubizwa mu gihe uwabonye viza yisubiye akareka kujya muri Amerika.