Mu kiginairo Perezida Paul Kagame yagiranye n’abaturage kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025 muri BK Arena, mu Karere ka Gasabo, yababwiye ko abo umuntu yita inshuti batanga imfashanyo bakoresheje akaboko kamwe, akandi kakambura ibyo yatanze.
Perezida Kagame yabwiye abaturage ko u Rwanda rwanyuze mu mateka agoye, ku buryo abo rwita inshuti n’abafatanyabikorwa aribo ku ruhande rumwe batangisha ukuboko kumwe bakarwambura bakoresheje ukundi.
Ati “Impamvu nyayo ni ukugira ngo ugume muri ayo ngayo ntupfuye ntukize, kugira ngo baguhorane batyo, udakize utanapfuye ndetse ubemereye ukarangaraho gato no gupfa ntacyo bibatwaye”
Yungamo ati “Ibi mvuga n’ubundi tujya tubiganira, nukuri utarabona ubuhamya bwabyo ubwo ntabwo azi isi arimo uko iteye.”
Perezida Kagame avuga ko imibanire y’ibihugu n’abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’ibiriho ubu, usanga bifitanye isano n’ibiriho ubu uhereye mu bihe byo hambere.