Batangira babwirwa ko ari abakozi b’Imana bayoboye intama zayo mu rugendo rugana mu ijuru, bamwe bakirengagiza ibindi byakabateje imbere bakiyegurira ako kazi bagahembwa mu ibanga. Umu pasiteri mu idini church of God, yabwiye itangazamakuru ukuntu yamaze imyaka myinshi yibera mu nzu itorero ryamuhaye ariko itamwanditseho, ariko agatungurwa no kubona ahawe integuza yo kuva munzu bita preave abwirwa itorero rigiye kugurisha inzu yaryo.
Ati” ntago naje ndi umupangayi, naje ntumwe n’itorero rikuru rya Kicukiro. Rintuma gutangira umurimo hano, rihagurishije ntabizi, nta n’umukristu n’umwe babibwiye ahubwo icyo bampaye, bampaye preave”.
Mu majyaruguru y’U Rwanda ho imyaka 12 bayimaze bariyeguriye gukorera idini ryitwa Ukwizera nk’aba pasiteri, ariko muri 29 bariyoboreraga, 25 muri bo babajije ikijyanye n’amaturo bahita birukanwa n’igihe bataye nk’uko umwe yabivuze ati” turibaza tuti, ese abantu 25 bose babaye babi?”.
Abirukanwe muri aba ba pasiteri bavuze ko nta raporo babona, kandi nk’aba pasiteri baba bakeneye kumenya uko amafranga yakoreshejwe.
Mu itorero rya Pentecote ADEPER, bamwe mubariyoboragamo bamaze imyaka myinshi bumva ko bafite akazi by’iteka, abaherutse kwirukanwa bararira ayo kwarika, bavuka ko batumva uko umukozi w’Imana yirukanwa abenshi muri bo ubuzima bwarabashaririye nk’uko babivuga, yagize ati” ibaze umuntu w’umugabo urya ibiryo amanwa na nijoro, ufite abana nabo barya, bajya ku ishuri, akifuza gufata bagenzi be, akabakura ku kazi, ntiyigeze abaha ako kazi, yabasanze mu murimo w’Imana, kandi muri uyu murimo nta muntu wirukana undi”.
Bakomeje bavuga ko itorero barisenye ahubwo igisigaye ari ukumva bavuga ngo buri wese aze kureho igiti, mbese muri make icyo yasizeho. Banakomeje bavuga ko kera ibyo bari bazi abayobozi b’amatorero batigwizagaho imishahara, mu gihe abariho ubungubu bari hejuru ya million eshatu, yagize ati” muri make aka kanya tuvugana ADEPER isigaye imeze nka cooperative’’.
Abakurikiranira hafi ibibera mu madini barasaba abayoboke bayo gushishoza. Ni nyuma y’uko hari aba pasiteri cyangwa abandi bafitemo inshingano birukanwa nyuma bakayoboka itangazamakuru n’inkiko basaba kurenganurwa kandi barinjiye muri iyo mirimo bavuga y’uko ari abakozi b’Imana ariko bikarangira batumvikanye ku butunzi buba buri muri aya madini n’amatorero.
Hakuzwumuremyi Joseph akaba umusesenguzi, avuga ko Imana itagukorera byose biri bukubesheho mu buzima bwa buri munsi, bityo ivugabutumwa nirishingire ku buzima bushoboka, ibinyoma bishingirwaho ngo nibyo bitera uku guturika. Ati” abakiristo nibabe maso, barebe neza niba bishop, apotre cyangwa pasiteri Atari igisambo, niba ibyo ababwira koko bidashingiye ku gipindi kidafite aho cyabageza ngo kibanyunyuze imitsi yabo.”
Abavuga ibyo byose bavuga ko ari abakozi b’Imana ariko bakavuga ko kubirukana ari sakirirego, gusa Joseph akibaza abavuga ko birukanwe kubera iyo mitungo yo mu matorero n’amadini niba abana babo biga mu ijuru, avuga ko abantu bose babaho ubuzima bumwe, ahubwo bagomba kubera urugero rwiza abantu, ibisambo bigahinduka, indaya zikihana, abiba bagahinduka, ariko ibyo byose bigasaba ko nabo bahinduka bakabaho ubuzima busobanutse.
Insengero bazishinja gushaka amafranga kurusha kuyobora abantu k ubwami bw’ijuru, bigashimangira n’uku gupfa ubutunzi bya hato na hato nyamara bo bakigisha abantu ko ubutunzi bwo mu isi nta kintu bumaze. Source: TV1
Polisi yataye muri yombi pasiteri wagaragaye akubita abaturage mu rusengero. Video