Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR ryanyomoje amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye avuga ko iri torero ryaba ryakomoreye abagore bakajya bambara amapantaro, kudefiriza no gusuka imisatsi ndetse no gusiga inzara, bisanzwe bitemewe muri iro torero.
Ibi bihuha byatangiye gusakara mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu matsinda abantu bahuriramo ya Whatsapp, bivugwa ko abagore n’abakobwa bo muri ADEPR bemerewe kwambara no kugaragara nk’abandi bo mu yandi matorero agiye atandukanye akorera ku butaka bw’u Rwanda.
Ubusanzwe buri dini rigira imigenzo, imyemerere n’imyitwarire igomba kuranga bene ryo, iyo bigeze ku itorero rya ADPR cyane cyane ku gitsina gore bashyiraho ibyo bagomba gukurikiza haba kumyambarire yabo ndetse n’uko bagaragara. Bimwe mu byashyizweho muri ADEPR ntabwo byemewe ko abagore bakajya bambara amapantaro, kudefiriza no gusuka imisatsi ndetse no gusiga inzara.
Ni ibisanzwe ko umukobwa cyangwa umugore wo muri ADEPR agaragazwa n’umusatsi utashyizwemo ibiwuhindura bakunze kwita ‘Natural’, aho ushoboye asabwa no gushyiramo agatambaro mu gihe cy’iteraniro, gusa ntibaba bagomba gusuka. Muri ADEPR kandi kwambara amapantaro nk’abandi bo mu yandi matorero ndetse n’ibirungo by’ubwiza biri mu bigenderwa kure.
Abinyujije ku rubuga rwa X, uwitwa Nsenga Yabesi yatangaje ko ADEPR yaba yarakuyeho ibi bitemewe gukorwa n’abagore cyangwa abakobwa bo muri iri torero, aho yagize ati “Biravugwa! itorero rya ADEPR mu Rwanda ryakomoreye abagore/kobwa kwambara amapantalo/kabutura, gusuka no kudefiriza, gusiga inzara no kwambara amaherena. Ibi byakozwe kubera ko umubare mwinshi w’urubyiruko ukomeje kwigira muyandi matorero abaha ubwisanzure kuri iyo myifatire!”
Icyakora uyu muntu amaze gutangaza aya makuru, yahise akwirakwira hirya no hino, abantu benshi barayohererezanya, gusa ubwo yari ageze mu buyozi bw’iri torero, bwahise buyamaganira kure buvuga ko ari ibihuha.