ADEPR yahaye imashini zidoda abagore barimo abahoze mu buraya

Kuwa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2023, itorero ADEPR ryahaye imashini zidoda abagore 30 barimo bamwe mu bavuye mu biyobyabwenge n’uburaya bo mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro. Ni nyuma y’amezi umunani bigishijwe imyuga nyuma yo gukurwa mu ngeso mbi bijandikagamo ahitwa ‘Sodoma’.

Aba bagore batangarije Umuseke dukesha iyi nkuru ko uretse no kuva mu byaha bagiye gusezera ubukene. Muragijimana Francoise avuga ko biberaga mu muhanda banywa inzoga bakora n’uburaya, ariko aho bamariye kwakira agakiza biteguye gufasha itorero n’igihugu kwigisha abo basize muri ubwo bubata kwakira Yesu.

Aba bahawe izi mashini bavuze ko bagiye kwiteza imbere, biyemeza no gukorera hamwe no kujya kubwiriza abo basize mu mihanga kugira ngo bave mu irimbukiro.

Apôtre Sosthene Serukiza wo mu Gicaniro cy’Ububyutse umuryango utegura ibiterane byo hanze, yashimiye Imana ko imirimo yayo ikomeje mu Rwanda kugira ngo urukundo rwabo rugere no kubari barihebye. Yavuze ko ukiriho wese aba akiri umukandida w’amahirwe yo kugirirwa neza, igihe cyose umuntu akiriho agomba kumenya ko ineza y’Imana ishobora kumugirirwaho.

Yavuze ko kurokoka kw’umutima w’umuntu umwe Yesu yabihwanyije n’ubutunzi bungana n’ingurube ibihumbi bitanu, ati “Uburyo Imana yabahinduye, harakabaho Imana yabafashe kandi namwe muri beza, Imana ibahe umugisha.”

Umushumba mukuru wungirije w’itorero ADEPR, Past Rutagarama Eugene yasabye abahawe izi mashini zidoda kwihuriza hamwe bagahuza imbaraga mu kwiteza imbere. Yasabye kandi Abanyatorero kubabaza n’abari kwangirikira mu ngeso mbi zirimo uburaya n’abangavu barimo guterwa inda abasaba kumanuka bakabasanga aho bari bakabagezaho ubutumwa bwiza.

Yavuze ko ibikorwa byo kwigisha abantu bari mu buzima bugoye biri gukorwa hirya no hino mu gihugu babashishikariza gukizwa, kugarukira Imana no kwiteza imbere mu myuga iciriritse. Umuyobozi w’ishami ry’Ubuzima n’Iterambere ry’Imibereho myiza mu karere ka Kicukiro, Murungi Rebecca, yasabye abahawe imashini kujya mu gakiza byuzuye no gukora imirimo ijyanye na ko.

Inkuru Wasoma:  Umusore utari Umugatulika yafashwe atahanye Ukarisitiya Ntagatifu yibye muri Kiliziya

Yasabye ubufatanye mu guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda z’imburagihe ndetse n’abiganjemo urubyiruko bishora mu biyobyabwenge ndetse n’izindi ngeso mbi. Ni mu gihe imashini zidoda zatanzwe zifite agaciro ka miliyoni 4,2frw mu gihe izo bigiragaho ku itorero rya ADEPR Gashyekero zizaguma kwigishirizwaho abandi.

Inkuru Wasoma:  Padiri Twagirayezu yavuze uburyo kumugira umusenyeri byamutunguye atabitekerezaga.

Yasabye ubufatanye mu guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda z’imburagihe ndetse n’abiganjemo urubyiruko bishora mu biyobyabwenge ndetse n’izindi ngeso mbi. Ni mu gihe imashini zidoda zatanzwe zifite agaciro ka miliyoni 4,2frw mu gihe izo bigiragaho ku itorero rya ADEPR Gashyekero zizaguma kwigishirizwaho abandi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved