Adonis Jovon Filer wa APR BBC ari mu bakinnyi batatu bahataniye igihembo cya ’BAL Ubuntu Trophy’, gihabwa umukinnyi wagaragaje ubwitange no gukorana n’abandi muri sosiyete.

 

Iki gihembo gitangwa na Basketball Africa League ari na yo itegura imikino ihuza amakipe y’ibigugu muri Afurika izwi nka BAL. Uwakegukanye ahabwa 5000$, ni ukuvuga arenga miliyoni zirindwi mu mafaranga y’u Rwanda.

 

Uyu musore yatoranyijwe muri ibi bihembo kubera ibikorwa akunze gukorera mu mujyi wa Kigali bizwi nka Adonis Clinic, birimo gutoza abakiri bato no kubabera urugero rw’ibishoboka mu nzozi zabo zo kuzavamo abakinnyi bakomeye ba Basketball.

 

Si ibyo gusa kuko banabona n’umwanya wo gufashwa mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Urubyiruko rugera kuri 250 nirwo rumaze kugerwaho n’iyi gahunda yise ‘Tapouts’.

 

Adonis ahanganye na Joel Almeida ukinira Kriol Star yo muri Cap-Vert ndetse na Lebesa Selepe wa MBB-South Africa ukorera ibikorwa nk’ibi muri Soweto.

 

Kugira ngo Adonis abashe gutsinda, hazarebwa ku birimo n’uburyo yatowe binyuze ku mbuga nkoranyambaga za BAL.

Adonis Filer ni Umunyamerika umaze igihe akina mu Rwanda ndetse yigeze no gukinira Ikipe y’Igihugu. Yanyuze mu makipe nka Patriots BBC, REG BBC na APR BBC amazemo imyaka ibiri.

Adonis Filer ahataniye igihembo cya Ubuntu Trophy kubera ibikorwa bye bya Adonis Clinic

Adonis amaze iminsi yigisha abana Basketball

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.