Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko abantu 10 bo mu muryango umwe, barimo abagore n’abana, bishwe mu buryo bw’agashinyaguro mu ijoro ryo ku itariki ya 4 rishyira iya 5 Mata 2025, mu gace ka Kanzana, muri Nyiragongo, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iri huriro rirashinja Leta ya Kinshasa kuba inyuma y’ubu bwicanyi, rivuga ko bwakozwe  mu buryo bwo guhungabanya amahoro no guharabika AFC/M23.

 

AFC/M23 ivuga ko ubu bwicanyi bwabaye nyuma y’uko yari yashyizeho politiki igamije gufasha abaturage, harimo koroshya ingendo z’abantu n’ibicuruzwa mu bice yafashe, ndetse no gukuraho bariyeri zabangamiraga ubwisanzure bwo mumihanda.

 

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka, umuvugizi w’ ihuriro AFC, rigira riti: “Ibi bikorwa bigayitse byakozwe mu mugambi wo guharabika izina rya AFC/M23 ”

 

AFC/M23 iraburira Leta ya Kinshasa n’ingabo zayo, ibashinja kugira uruhare muri ibi bikorwa by’iterabwoba, ndetse inavuga ko yafashe ingamba zo kubihagarika no guhana ababigizemo uruhare.

 

Iri huriro kandi rinenga izi gahunda kuko zibangamiye  ibikorwa byo gushaka amahoro arambye  muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rinavuga ko zinyuranyije n’agahenge ryari ryatangaje ku giti cyaryo.

 

AFC/M23 yemeza ko izakomeza kurinda abaturage b’inzirakarengane no gukorana n’impande zose kugira ngo amahoro arambye agerweho muri RDC.

 

Kugeza ubu, nta gisubizo kiratangazwa na Leta ya Kinshasa kuri ibi birego.

Image

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.