Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryohereza muri Angola batanu barihagararira mu biganiro by’amahoro birihuza n’abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi biganiro bizatangira tariki ya 18 Werurwe 2025, byateguwe na Perezida João Lourenço wa Angola usanzwe ari n’Umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 17 Werurwe 2025 yatangaje ko iri huriro rishimira cyane Perezida Lourenço ku bwo kuba akomeje gushakira uburasirazuba bwa RDC amahoro ubutarambirwa.
Leta ya RDC na yo yemeje ko yitabira ibi biganiro. Abayihagararira barayoborwa na Minisitiri w’Ubwikorezi, wanabaye Minisitiri w’Ingabo n’umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa MLC, Jean-Pierre Bemba.
Perezida Lourenço yafashe icyemezo cyo gutangiza ibi biganiro nyuma yo kwakira Félix Tshisekedi uyobora RDC, tariki ya 11 Werurwe 2025.
Ni mu gihe AU yashimangiraga ko inzira ya politiki ari yo yonyine yahagarika intambara yo mu burasirazuba bwa RDC, nk’uko byemejwe n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC).
