Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riteganya gushyiraho inkiko mu bice rigenzura kugira ngo zijye zitanga ubutabera buboneye.

 

Muri Kamena 2025, AFC/M23 yatangaje ko igenzura ubutaka bufite ubuso bwa kilometero kare ibihumbi 34 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, butuyeho abaturage barenga miliyoni 11.

 

Iri huriro ryashyize muri ibi bice ubuyobozi bwo ku rwego rwa politiki kugeza kuri ba Guverineri b’intara, ariko nta rwego rw’ubutabera rifite. Ibi bituma hari abanyura muri icyo cyuho, bagakora ibyaha.

 

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, AFC/M23 yashyizeho Komisiyo ishinzwe gusuzuma ishyirwaho ry’urwego rw’ubutabera mu bice igenzura, itegura raporo y’imyanzuro yafashe, iyigeza ku buyobozi bukuru bw’iri huriro.

 

Umuhuzabikorwa wa AFC, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa umwungirije akaba na Perezida w’umutwe wa M23, Gen Sultani Makenga uyobora abarwanyi bawo ndetse na Brig Gen Bernard Byamungu umwungirije, bari gusuzuma imyanzuro yafashwe n’iyi Komisiyo kugira ngo yemezwe.

 

Umunyamabanga muri AFC akaba na Perezida w’iyi Komisiyo, Délion Kimbulungu, yatangaje ati “Igitekerezo cyo gushyiraho ibikorwa by’ubucamanza birimo gusubizaho urukiko rwa gisivili, urwa gisirikare ndetse n’ingereko, no gushyiraho inzego z’ubutabera.”

 

AFC/M23 igaragaza ko yashoboye kugarura umutekano n’amahoro mu bice igenzura, kandi ko ifite ubushobozi bwo gushyira inzego z’igihugu zose ku murongo kurusha uko ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi bwabigenza.