Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 riburwanya, bigiye kohereza intumwa muri Qatar kugira ngo zisuzume uko amahame yashyizweho umukono tariki ya 19 Nyakanga 2025 ari kubahirizwa.
Umuyobozi wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko mu ngingo zizasuzumirwa muri Qatar zirimo ihagarikwa burundu ry’imirwano no kurekura imfungwa.
Yagize ati “Nk’ibigize iyubahirizwa ry’itangazo ry’amahame ryo ku wa 19 Nyakanga 2025, itsinda tekiniki ry’ihuriro ryacu rizajya i Doha gusuzuma iyubahirizwa ryo guhagarika imirwano no kurekura imfungwa hashingiwe kuri ayo mahame.”
Leta ya RDC na yo yagaragaje ko kuri uyu wa 19 Kanama yohereza intumwa muri Qatar, isobanura ko ziraba zijyanywe no kurengera inyungu z’igihugu.
Hashingiwe ku mahame yasinyiwe muri Qatar, buri ruhande rwasabwaga kubahiriza ingingo ziyakubiyemo bitarenze tariki ya 29 Nyakanga kugira ngo hategurwe ibiganiro by’amahoro byagombaga gutangira bitarenze tariki ya 8 Kanama.
Iby’ingenzi byagombaga kubahirizwa hashingiwe kuri iyi ngengabihe ni ihagarikwa burundu ry’imirwano gusa kuva aya mahame yasinywa, impande zombi ziracyashinjanya ubushotoranyi.
AFC/M23 kandi yagaragaje ko Leta ya RDC yanze gufungura abantu bayo 700 barimo abanyamuryango bayo n’abakekwaho kuba abanyamuryango bayo, ariko Leta yo yasubije ko izabafungura nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro.
Ibiganiro by’amahoro ntibyatangiye tariki ya 8 Kanama, n’amaserano yagombaga gusinywa bitarenze tariki ya 18 Kanama ntiyasinywe. Leta ya Qatar yagaragaje ko yamenye imbogamizi zabayeho ariko ko iri gukorana n’impande zombi kugira ngo zumvikane.
Nubwo AFC/M23 yemeye kohereza intumwa muri Qatar, yagaragaje ko ubutumwa buzijyana bufite umurongo butagomba kurenga. Ibi bica amarenga ko igitsimbaraye ku cyemezo cyo kujya mu biganiro by’amahoro mu gihe abantu bayo baba bamaze kurekurwa.