Abagize umutwe wa AFC/M23 n’abahagarariye Guverinoma ya Leta Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu buryo bw’ibanga, batangiye ibiganiro bigamije gushaka igisubizo ku kibazo cy’umutekano muke kimaze igihe mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Amakuru yashyizwe hanze n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters avuga ko ibi biganiro byabereye i Doha muri Qatar mu Cyumweru gishize. Ibi biganiro bya mbere impande zombi zigiranye kuva M23 yakubura imirwano, bivugwa ko byabaye mu ibanga rikomeye.
Byari biteganyijwe ko AFC/M23 na Leta ya RDC bigomba guhurira i Doha ku wa 9 Mata 2025, gusa ngo impande zombi zasanze ari na ngombwa ko zihura mbere y’iyi tariki, ariko bitabujije ko n’ibi biganiro bindi bizaba.
Uwatanze amakuru ariko ntiyifuze ko amazina ye ajya hanze, yavuze ko ibi biganiro byagenze neza, ndetse biba imbarutso y’icyemezo AFC/M23 iherutse gufata cyo kuva mu Mujyi wa Walikale yari imaze igihe gito ifashe, mu kwerekana ko ifite ubushake.
Iyi ntambwe y’ibiganiro itewe nyuma y’igihe gito Qatar ifashe icyemezo cyo kuba umuhuza mu kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa 18 Werurwe 2025 nibwo Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa RDC mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Ibi biganiro byakurikiwe n’uruzinduko abahagarariye AFC/M23 barimo Umuyobozi mu bya politiki wayo, Bertrand Bisimwa na Colonel Nzenze Imani John ushinzwe ubutasi n’ibikorwa bya gisirikare, bagiriye muri Qatar.
Icyo gihe, Leta ya Qatar yaganirije abahagarariye AFC/M23, bayisobanurira impamvu yatumye bafata intwaro n’icyo bifuza kuri Leta ya RDC. Ibirambuye kuri iki kiganiro ntibyagiye hanze kuko impande zombi zumvikanye ko bigomba kuba ibanga.
Icyo gihe kandi, intumwa z’u Rwanda n’iza RDC na zo zahuriye muri Qatar, ziganira ku makimbirane ari hagati y’impande zombi kuva mu 2022, ashingiye ahanini ku rugamba rwa AFC/M23.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuye ku izima yemera kuganira na AFC/M23 nyuma y’aho uyu mutwe wari ukomeje kwigarurira ibice byinshi mu Burasirazuba bw’iki gihugu.