Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ritacyakiriye impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.
Tariki ya 19 Werurwe 2025, izi mpuguke zandikiye AFC/M23, ziyimenyesha ko zizayisura i Goma kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 27 Werurwe 2025.
Ni uruzinduko rwari rugamije kugenzura uko umutekano uhagaze mu bice bigenzurwa n’abarwanyi ba M23, cyane cyane mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo, ndetse AFC/M23 yari yazihaye ikaze.
Kuri uyu wa 22 Werurwe, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko nubwo impande zombi zari zemeranyije guhura zikaganira, iyi gahunda yahindutse ku munota wa nyuma bitewe n’impamvu zihutirwa.
Kanyuka yagize ati “AFC/M23 ibabajwe n’ihinduka ry’iyi gahunda.”
Impuguke za Loni zo zikora raporo zitandukanye z’umutekano, uyu muryango ushingiraho mu gufata ibyemezo byinshi birimo kugarura amahoro, kwamagana no gutanga ibihano.
Mu bivugwa zashakaga kumenyaho amakuru ni uburyo AFC/M23 irinda umutekano mu bice igenzura, uko ingabo za RDC n’abarwanyi b’indi mitwe barambitse intwaro babayeho, ubufatanye bwa Leta ya RDC na FDLR ndetse n’ibikorwa by’ingabo z’u Burundi.