Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ikirere cy’umujyi wa Goma gifunzwe, ndetse isaba n’ingabo z’amahanga ziri gufatanya na FARDC, guhagarika kwica abaturage, kandi zigahita ziva ku butaka bw’icyo gihugu.
Itangazo uyu mutwe wasohoye kuri uyu wa 26 Mutarama 2025, rigira riti “Ikirere cy’Umujyi wa Goma ubu kirafunze. Ihuriro ry’ingabo rirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa riri gukoresha ikibuga cy’indege cya Goma mu gutwara ibisasu byo kwica abaturage b’abasivili.”
Uyu mutwe kandi wasabye ingabo z’amahanga zirimo iz’u Burundi (FNDB), iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC), ndetse n’iz’ibisirikare byigenga (MPC) Ajemira, guhita zihagarika kwica abaturage, ndetse zigahita ziva no ku butaka bwa RDC.
Hashize iminsi imirwano ikaze hagati y’ingabo za Leta (FARDC) n’izo bifatanyije zirimo SAMIRDC, ingabo z’u Burundi, iza MONUSCO n’imitwe bifanyije irimo FDLR na Wazalendo, ibera mu bice bikikije Umujyi wa Goma ndetse byinshi M23 yamaze kubyirukanamo ingabo za Leta.
Ku wa 25 Mutarama 2025, AFC/M23 yasabye ingabo za Leta n’abandi bose bazifasha kumanika amaboko bitarenze amasaha 48, mu rwego rwo kwirinda ko intambara irushaho gukara.
Ibihugu birimo u Budage, u Bwongereza, u Bufaransa na Amerika bimaze iminsi bisabye abaturage babyo baba i Goma kuhava bakajya mu bice birimo umutekano.