Ihuriro AFC/M23 ryashinje ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutandukanya ubutaka bw’iki gihugu, bwitwaje ko butagenzura bumwe muri bwo.

 

Raporo yamuritswe n’iri huriro tariki ya 30 Gicurasi 2025, isobanura ko tariki ya 28 Gashyantare, Paul Kayembe uyobora urwego rwa RDC rushinzwe gasutamo muri Kivu y’Amajyaruguru, yafashe icyemezo cyo gusoresha ibicuruzwa bituruka mu bice rigenzura, nk’aho biva mu mahanga.

 

Icyo gihe, Kayembe wahungiye mu mujyi wa Beni yagize ati “Ibicuruzwa byose biva mu mujyi wa Goma, ku kibuga cy’indege cya Goma, Bunagana na Ishasha bifatwa nk’ibiva mu mahanga, hashingiwe ku mategeko n’amabwiriza ya gasutamo.”

 

AFC/M23 yasobanuye ko icyemezo cya Kayembe kinyuranya n’ingingo ya 1 y’Itegeko Nshinga, ivuga ko imipaka ya RDC yemejwe tariki ya 30 Kamena 1960 idakwiye guhindurwa mu rwego rwo kubahiriza ubwigenge bw’iki gihugu.

 

Iti “Kubera gushyiraho imisoro mishya ku bicuruzwa biva n’ibijya mu bice bigenzurwa na AFC/M23, bikishyurirwa nk’aho biva mu mahanga, ubwo umujyi wa Goma, Bunagana na Ishasha ifatwa ubu nk’igice cy’ikindi gihugu.”

 

Tariki ya 31 Werurwe, Leta ya RDC yafashe icyemezo cyo guhagarika imishahara y’abakozi bayo bagumye mu bice bigenzurwa na AFC/M23, aho kwimukira mu mujyi wa Beni wimuriwemo ibiro by’intara.

 

AFC/M23 yagaragaje ko iki cyemezo kinyuranyije n’ingingo ya 36 y’Itegeko Nshinga, iteganya ko nta mukozi ukwiye gukorerwa ivangura bitewe n’aho akomoka, igitsina cye, ibitekerezo, imyemerere cyangwa se ubushobozi afite mu rwego rw’ubukungu.

 

Iri huriro ryasobanuye ko ibi byemezo bya Leta ya RDC ari ubugambanyi bukomeye, riti “AFC/M23 ifata ibi bikorwa byo gutandukanya, guheza ndetse no gukata igice cy’igihugu bikorwa na Leta ya Kinshasa ari icyaha cy’ubugambanyi bukomeye.”

 

Iyi raporo y’impapuro 38 isubiza ibirego byinshi AFC/M23 ishinjwa na Leta ya RDC n’imiryango mpuzamahanga, birimo kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.