Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko rizafata neza abasirikare b’u Burundi ryafatiye ku rugamba mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kugeza ubwo bazasubira iwabo.
Byatangajwe n’Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, demokarasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Goma kuri uyu wa 9 Ukuboza 2025.
Yagize ati “N’abasirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba bazafatwa mu buryo bwo kubigisha ko aya makimbirane ari ikibazo cy’Abanye-Congo batari bakwiye kwivangamo. Tuzakora ku buryo bazasubira mu gihugu cyabo amahoro.”
Bisimwa yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi yinjije u Burundi muri iyi ntambara kugira ngo niburasa ku barwanyi ba AFC/M23, na bo bazasubize, intambara ikwire mu karere kose.
Yasabye u Burundi gukura ingabo zabwo ku butaka bwa RDC kuko AFC/M23 nta gahunda ifite yo kubugabaho ibitero, nubwo bwo bumaze igihe kinini buyishotora.
Ati “Twasabye u Burundi gukura ingabo ku butaka bwa RDC kubera ko nta gahunda dufite yo gutera u Burundi cyangwa ingabo zabwo, nubwo bafunze inzira zo mu misozi miremire irimo Minembwe, ahatuye ubwoko bwinshi, cyane cyane Abanyamulenge.”
AFC/M23 imaze iminsi yambura ingabo z’u Burundi, iza RDC, Wazalendo na FDLR ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo. Kuri uyu wa 9 Ukuboza, yafashe santere ya Kiliba iri mu bilometero bigera kuri 20 ugana mu mujyi wa Uvira.