Mu itangazo ryashyizweho umukono , tariki ya 5 Mata 2025, Ibiro by’Umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru byatangaje ko ibikorwa by’amabanki mu mujyi wa Goma n’utundi duce tuwegereye bigiye gusubukurwa ku mugaragaro guhera ku wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2025.
Iri tangazo ryashyizwe ahabona na NSANZAMAHORO TENGERA Vincent, Umuyobozi wa Kabine w’Umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, rivuga ko uwo muhango uzayoborwa n’Ushinzwe ibikorwa by’ishyaka AFC/M23, ku bufatanye na CADECO, banki y’abaturage.
Aya makuru aje mu gihe abaturage bari bamaze igihe kinini babayeho mu buzima bugoye butarimo serivisi z’imari, bituma ubucuruzi n’iterambere ry’abaturage bihungabana. Gusa, ubu basubijwe icyizere n’uyu mwanzuro mushya.
Abatuye Goma barasabwa kwitegura kwakira izi serivisi z’amabanki zigiye kongera kubagarukira, bityo ubuzima bukongera kugenda neza, nk’uko byari bimeze mbere y’ibibazo by’umutekano muke byagize ingaruka ku mikorere y’ibigo by’imari.
Hashize iminsi leta ya kinshasa ihagaritse ibikorwa byamabanki akorera mubice byose M23 yafashe