AFC/M23 yavumbuye imitego ya leta ya RDC

Ibiganiro biziguye by’ihuriro AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byaberaga muri Qatar, byahagaze ku wa 22 Mata 2025 bitewe no kudahuza kw’impande zombi.

 

Imbarutso yo guhagarara kw’ibi biganiro yabaye RDC yafunguye abantu batanu batari ku rutonde rw’abo AFC/M23 yasabaga ko bafungurwa mu rwego rwo kugaragaza ko ubutegetsi bw’iki gihugu bushaka kumvikana.

 

Abo muri AFC/M23 bavuga ko abo Leta ya RDC yafunguye ari abakekwagaho gukorana na murumuna wa Corneille Nangaa uyobora iri huriro, Christophe Baseane Nangaa. Baseane yabaye Guverineri w’intara ya Haut-Uélé.

 

Gufungurwa kw’abantu 700 bari ku rutonde AFC/M23 yashyikirije Qatar kwari gushingiye ku kuba iri huriro ryarakuye abarwanyi baryo mu mujyi wa Walikale no mu bindi bice bihana imbibi.

 

Nubwo iyi mpamvu ari yo yamenyekanye mbere, byageze ku wa 22 Mata RDC na AFC/M23 bitarumvikana ku magambo akwiye kwandikwa muri raporo y’ibiganiro bimaze iminsi bibera muri Qatar.

 

Leta ya RDC yifuzaga ko muri iyi raporo handikwa ko impande zombi zumvikanye ku ngingo runaka nyuma y’inama yahurije i Doha “Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi” tariki ya 18 Werurwe.’

 

AFC/M23 yabonye ko kongera amazina y’abakuru b’ibihugu muri iyi raporo byari kugaragaza ko iri huriro rifite aho rihuriye n’amakimbirane amaze igihe kirekire hagati y’u Rwanda na RDC.

 

Iri huriro ryagaragaje ko ikibazo cyaryo ntaho gihuriye n’u Rwanda, risobanura ko rifite ibyifuzo byaryo kuri Leta ya RDC, cyane ko rigizwe n’Abanye-Congo.

 

RDC kandi yasabaga ko muri iyi raporo handikwa ko yo na AFC/M23 bisaba “imitwe yitwaje intwaro yose” kurambika intwaro, ariko na byo iri huriro ryarabyanze, rigaragaza ko haba harimo kujijisha.

 

AFC/M23 yagaragaje ko n’ubusanzwe, ingabo za RDC zikorana n’imitwe yitwaje intwaro yose yibumbiye mu ihuriro rya Wazalendo, bityo ko bishobora kwitwa ko yasenyutse ariko igikorera muri Leta.

 

Ubwo AFC/M23 yatangazaga ko igiye gukura abarwanyi mu mujyi wa Walikale, yasabye abawutuye kwishyira kuri gahunda kugira ngo birindire umutekano. Yaburiye ihuriro ry’ingabo za RDC ko niriyigabaho ibitero, izawisubiza.

 

Ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo byatangiye kugenzura umujyi wa Walikale n’ibindi bice bihana imbibi ubwo AFC/M23 yabivagamo, byigamba ko byatsinze urugamba, byirukana umwanzi.

 

Kuva ku gicamunsi cyo ku wa 22 Mata, imirwano yubuye mu gace ka Kibati gaherereye muri teritwari ya Walikale, ku muhanda ugana mu bindi bice birimo umujyi wa Walikale.

 

Umuvugizi w’ibikorwa by’igisirikare cya RDC muri Zone ya Gatatu, Major Nestor Mavudisa, yatangaje ko abasirikare babo bari gukomeza ibirindiro mu rwego rwo gukumira AFC/M23 mu gihe yagerageza kwisubiza ibice yavuyemo.

 

Yagize ati “Izi nzozi ntabwo zizaba impamo. Ntabwo bizashoboka. Bakwiye kumenya ko twafashe ingamba zishoboka zose kugira ngo tuburizemo imigambi y’umwanzi. Ntabwo bazagera muri Walikale, Kisangani, yewe na Kinshasa.”

 

Hari ubwoba bw’uko nyuma y’aho ibiganiro byaberaga muri Qatar bihagaze, imirwano ishobora gufata intera ndende cyane ko buri ruhande ruvugwaho kwitegura intambara, haba mu buryo bw’ubwirinzi no kwagura ibirindiro.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.