banner

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo bakiri mu mujyi wa Walikale

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko abarwanyi baryo bakiri mu mujyi wa Walikale bitewe n’ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Leta.

Tariki ya 22 Werurwe 2025, AFC/M23 yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukura abarwanyi muri uyu mujyi no mu bice bihana imbibi mu rwego rwo kugira ngo ibiganiro by’amahoro bibe mu mwuka mwiza.

Muri iryo tangazo, iri huriro ryateguje ko ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo nibigaba ibitero ku basivili no ku birindiro byaryo, ryisubira kuri iki cyemezo.

Ku munsi AFC/M23 yatangarijeho icyemezo cyo gukura abarwanyi muri uyu mujyi, ihuriro ry’ingabo za RDC ryari ryazindutse riyigabaho ibitero by’indege.

Inkuru Wasoma:  Qatar yashimye imyitwarire y’u Rwanda na RDC kuri AFC/M23

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 24 Werurwe yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za RDC ryanze guhagarika ibitero bya drones muri Walikale.

Ati “FARDC n’imitwe bikorana ntabwo byahagaritse ibitero bya drones muri Walikale. Iki kibazo kiri gukereza gukura ingabo za AFC/M23 muri iki gice. Ni ngombwa kumenya ko ibi bikorwa ari imbogamizi ikomeye yo kubahiriza agahenge kandi bibangamira gahunda z’amahoro zikomeje.”

Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, ku wa 23 Werurwe yari yatangaje ko bamenye icyemezo cya AFC/M23, asaba abasirikare babo na Wazalendo guhagarika ibitero.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!