Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ryafashe icyemezo cyo gukura ingabo zaryo mu Mujyi wa Uvira, nyuma y’ubusabe bwatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu ijoro ryo ku wa 16 Ukuboza 2025, risinywe n’Umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa.


‎AFC/M23 ivuga ko iki cyemezo kijyanye n’ibiganiro by’amahoro biri kubera i Doha muri Qatar, ndetse n’amasezerano yasinywe ku wa 15 Ugushyingo 2025, agamije guteza imbere intambwr y’inzira y’amahoro arambye.


‎Nubwo ivuga ko ingabo za Leta ya Congo n’imitwe iyishyigikiye zikomeje ubushotoranyi, AFC/M23 yemeje ko izubahiriza iyi ntambwe mu rwego rwo guha amahirwe ibiganiro by’amahoro.


‎Icyakora, ryasabye ko hashyirwaho ingamba zihamye zo kurinda Uvira, umutekano w’abaturage n’ibikorwaremezo, ndetse no kugenzura agahenge, hakoherezwa ingabo zidafite aho zibogamiye.


‎Ku bijyanye n’ingabo z’u Burundi ziri muri Congo, AFC/M23 yagaragaje ko itazemera ko ibice igenzura bihinduka indiri y’ibikorwa bishobora guhungabanya umubano hagati y’ibihugu byombi.