Umutwe wa AFC/M23 wongeye gusaba igihugu cy’u Burundi gukura “ako kanya kandi nta mananiza” ingabo zabwo ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uvuga ko kuhaba kwazo guteza ikibazo gikomeye ku mutekano wa Congo no ku mutekano w’akarere.

Guhera mu 2023, u Burundi bufite mu burasirazuba bwa RDC ingabo zirenga 10,000 hamwe n’abarwanyi b’umutwe w’Imbonerakure, bifatanya n’ingabo za Leta ya Kinshasa (FARDC) mu mirwano yo kurwanya AFC/M23.

Izo ngabo z’u Burundi zikomeje kugira uruhare mu mirwano ikaze imaze icyumweru ibera mu bice binyuranye bya Kivu y’Amajyepfo, guhera ku wa Mbere w’iki cyumweru.

AFC/M23 ishinja ingabo z’u Burundi gukoresha ibikoresho bikomeye bya gisirikare mu kurasa mu bice bituwe cyane n’abaturage, bikaviramo bamwe kubura ubuzima, abandi kugakomereka, ndetse ibikorwa remezo byinshi bigasenyuka—birimo amashuri, amavuriro, amazu y’abaturage n’ibikorwaremezo by’ingenzi.

Kuva imirwano yatangira, ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza, abantu 23 ni bo byari bimaze kumenyekana ko baguye muri ibyo bitero.

Mu itangazo yasohoye ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2025, AFC/M23 yavuze ko nta mpamvu n’imwe ifite yo kugaba ibikorwa bya gisirikare ku Burundi cyangwa ngo igire umugambi wo gufata uduce two muri icyo gihugu.

Ariko yavuze ko u Burundi bukomeje guhungabanya umutekano w’akarere no kugira uruhare rutaziguye mu kudindiza amahoro mu burasirazuba bwa RDC.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko Isi yose imaze kubona ibyangijwe n’ibisasu bikomeye bituruka ku butaka bw’u Burundi, birimo: Imihanda,Ibiraro,Amashuri,Ibigo nderabuzima,Inzu z’abaturage n’ Insengero

Kanyuka yavuze ko ibi bitero bituruka hanze y’imipaka ya RDC bikomeje guhungabanya abaturage, kubagiriraho nabi no gutuma ibihumbi by’abaturage bahunga ingo zabo.

Mu butumwa bwabo bushya, AFC/M23 yagize iti: “Turongera gusaba ko ingabo z’u Burundi zikurwa bwangu kandi nta mananiza mu karere ka Grand Kivu no mu bindi bice bya RDC ziherereyemo. Gukomeza kuhaba kwazo ni icyago gikomeye kandi kitemewe ku mutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

 

AFC/M23 yasabye abaturage gutuza no gukomeza imirimo yabo, ibizeza ko iri maso mu kubarindira umutekano no kubarinda icyago icyo ari cyo cyose.