Umutwe wa AFC/M23 ku Cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo, wongeye kwikoma igihugu cy’u Burundi, ugishinja kuba nyirabayazana y’ibitero bitandukanye bimaze igihe bigabwa mu bice bitandukanye bituwe n’abaturage benshi bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi w’Ishami rya Politiki rya AFC/M23, Lawrence Kanyuka, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko “Ibitero byose by’indege z’intambara za Soukhoï-25 n’ibya drone bigabwa mu bice bituwe cyane n’abaturage no ku mirongo yose y’urugamba bituruka mu Burundi. Iki gihugu gikora nk’icumbi n’ikigo cy’itangirwamo amabwiriza ku ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa.”
Yakomeje agira ati: “U Burundi bunohereza ingabo zabwo ndetse n’abarwanyi n’Imbonerakure muri Kivu y’Amajyepfo, aho binjijwe muri FARDC, FDLR na Maï-Maï Wazalendo.”
N’ubwo Kanyuka ntacyo yigeze arenza kuri ubu butumwa, usesenguye neza ubona ko yari agamije kwihanangiriza igihugu cy’u Burundi mu buryo buziguye.
Perezida wa M23 akanaba umuhuzabikorwa wungirije w’ihuriro AFC, Bertrand Bisimwa, we yeruye agaragaza ko ibitero Ingabo z’u Burundi zigaba ku baturage b’abanye-Congo zibasanze mu midugudu yabo “ibyaha byibasiye inyoko muntu n’iby’intambara, nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Genève yo mu 1949, Sitati ya Roma yo mu 1998 n’amategeko -shingiro ya Loni.”