Umugore utuye mu Mudugudu w’Intwali mu Kagari ka Rwezamenyo ya Mbere, mu Murenge wa Rwezamenya, Akarere ka Nyarugenge , arasaba ubufasha abagira neza bwo kumukura mu mwuga wo kwicuruza kugirango abone uko yita ku bana be babiri. Uyu mubyebyi witwa Uwamahoro Fany uri mu kigero cy’imyaka 22, ubwo yaganiraga na BTN yavuze ko umwuga wo kwicuruza awuhaze kuko awukoze igihe kinini ariko nta nyungu yakuyemo ahubwo yagiye akuramo ingaruka zitari nziza ku buzima bwe ndetse nubw’abana be.
Ubwo yakomezaga kuganiriza itangazamakuru yavuze ko nubwo akora uburaya ariko bitamunejeje nagato kuko abikora agamije kugirango abone icyatunga abana be kandi amafaranga abonamo ntiyatuma atera imbere ngo azanabuvemo , yagize ati:”Uburaya mbukoze igihe kinini ariko ntacyo bwangejejeho uretse guhora mfite agahinda n’ishavu nterwa no gusambanira imbere y’abana banjye nshaka amafaranga yo kubatunga bakabona ibyo kurya muri buno buzima ntawe mfite natura ikibazo cyanjye ngo abe ya nyumva amfashe mbe nabuvamo. Amafaranga nkuramo simenshi kuko harigihe haza umugabo akabampaye 1000 frw undi akaba ampaye 2000frw ariko biragoyeko nabona undengereza 3000frw kandi nabwo ubwo tuba twararanye ijoro ryose kandi hari n’igihe bambeshya bakanyambura ngatahiraho.”
Yakomeje agira ati:” Mu byukuri mbone umfasha cyangwa se akampa akazi nubwo kaba ako mu rugo nareka kwicuruza kuko n’ibikomeza gutya nzabyariramo abandi bana nkuko naba mfite nabo n’ababyaranye n’abagabo baza tukaryamana ikindi kandi birambaza iyo umwana wajye abantu bamubwiyeko ndindaya kandi nanjye mbikora nta yandi mahitamo mfite rero sinufuzako abana banjye bazakurira muri bino b’ibazo nabo batazamera nkajye.”
Uy’umugore ikimutera agahinda nuko nta muryango we numwe azi kuko aheruka mama we igihe yarafite imyaka itanu gusa. Akimara kubura mama we yahise atangira gushaka uburyo yabaho maze azakubona umukozi wo murugo ukorera i kigali aramuzana amukuye mu karere ka Ngoma, akaba asaba uwaba azi bene wabo ko yazamuhamagara kuri y’inimero kandi uka wanamufashirizaho ubaye ubishobye Telefone: 0793633491.