Nyandwi Veneranda ahangayikishijwe cyane n’uko avuka yasanze afite ibitsina bibiri, gusa bigatangira kumubangamira ubwo yamaraga kumenya ubwenge agasanga afite igitsinagabo, igitsinagore ndetse uko iminsi igenda yicuma imyaka igataha akayoberwa uwo ariwe hagati yo kuba umugabo cyangwa se umugore.
Avuga ko ubwo yabaga mukuru azi ko wenda ari umugabo aribwo yatangiye kumera amabere, ibyo bimubera imbogamizi ikomeye cyane kuko we mu kwiyumva yiyumva nk’umugabo ariko afite ibimenyetso by’umugore n’ibyumugabo icyarimwe, ubwo yaganiraga na Mbabaza umunyamakuru yagize ati” nkimara kuba mukuru nibwo natangiya kumera amabere, bikaba ibintu bimbangamira cyane haba ku ruhande rwanjye kuba mbifite, ndetse n’ahantu ngeze hose bakanseka bakanshinyagurira nkabura uko nitwara”.
Nyandwi yakomeje avuga ati” mbere y’uko mbagisha amabere yanjye, nakundaga kujya gushaka akazi ahantu ariko simpamare n’iminsi itatu kubera abantu iyo bambonaga bakabona mfite amabere, baransekaga cyane ahubwo bakenda no kunkuramo imyend, ibyo byatumye nanga uko nteye ntangira gufata imigozi nkazengurutsa munda nkazirika amabere kugira ngo atagaragara ariko uko amabere agenda akura akagenda aba Manini agwa hasi”.
Akomeza avuga ati” amabere yanjye yari Manini cyane kuburyo yanganaga n’amavoka, gusa maze gufata uwo mwanzuro wo kuyazirika ni nako nambaraga ibyenda binini kugira ngo mbashe kuyahisha abantu batayabona, ariko iyo migozi nayazirikishaga yahitaga inca ibisebe baha mu mbavu aho ifatiye ndetse n’amabere ubwayo”.
Nyandwi yakomeje avuga ko amabere ye uko yakomezaga gukura kugera nubwo azana imoko nk’izabagore, bigakomeza kumubangamira cyane kugeza ubwo yafashe umwanzuro wo kujya kwa muganga kugira ngo bagire icyo bamufasha, agezeyo umuganga yahasanze w’umu doctor amubwira ko bashobora kumufasha kuyabaga ariko agomba gushaka amafranga yo gukora operation.
Nyandwi kubwo kuba ababyeyi be bari barapfuye yari asigaranye n’abavandimwe be mukuru wabo ariwe usigaranye imitungo yabo, amubwira ko yamuha umunani we akajya kuwugurisha kugira ngo abone amafranga yo kuba bamubaga amabere ndetse banamubwiye ko bashobora no kubaga igitsinagore cye byibura agasigarana igitsinagabo, gusa ngo mukuru we aramwangira bamubwira ko bazajya bahinga iyo sambu batabimwemereye.
Yaje kubona umugiraneza umufasha nubwo nawe yaje kwitaba Imana ati” hari umugore w’umugiraneza wamfashije, nubwo nawe yagwaraga umutima yaje no gupfa, ariko nyuma nibwo nagiye kwa muganga umuganga wari wampaye rendez vous yo kumbaga amabere ndetse n’igitsina cy’umugore nkasigarana igitsinabago ambaga amabere kuko ariwo mutwaro wa mbere wari undemereye cyane”.
Nyandwi avuga ko nubwo afite ibitsina byombi ariko we muri we yiyumva nk’umugabo, kuburyo iyo ashatse kwifuza yifuza umukobwa iruhande rwe, gusa ngo igitsinagabo cye ni nacyo nyine gifata umurego ariko iyo ashatse kwihagarika yihagarika asutamye nk’abakobwa n’abagore, bivuze ko ibitsina bye byombi bimukorera ibyo igitsina kimwe cyagakoze.
Ati” iyo nshaka kwifuza umuntu mwifuza nk’umugabo, no muri njyewe niyumva nk’umugabo, ariko mbangamiwe cyane nuko iyo nshatse kwihagarika nihagarika nk’umugore kubera ko igitsinagore cyanjye nicyo gicamo umwanda, gusa ariko umuganga yambwiye ko bashobora kumbaga bakavanaho igitsinagore, noneho igitsinagabo bagashyiraho akantu kazajya kamfasha ndetse bagashyiramo umwobo nzajya nkoresha mukwihagarika kuko ntawo uriho”.
Nyandwi akomeza avuga ko udusabo tw’abagabo twe turimo imbere mu mubiri mu gihe umugabo usanzwe we tuba dutereye hasi y’igitsingabo ati” igitsinagabo cyanjye gitereye hejuru, hasi ahagana inyuma igitsinagore akaba ariho gitereye, ariko amabya yanjye yo arimo imbere gusa hashize amezi make bambaze amabere nasubiyeyo amabya barayakurura, igisigaye nukuyasohora hanze nyuma yo kumfunga igitsinagore maze bakayashyira hanze”.
Nyandwi atewe agahinda cyane n’uburyo nasaza atazi niba azaba ari umusaza cyangwa se umukecuru agira ati” ubu ngubu nindamuka nshaje sinzaba ndi umusaza sinzaba ndi umukecuru, ubu bintera agahinda nkabaza Imana ikintu nakora ariko nkakibura, gusa ngasaba Imana ko yangira umugabo ariko byarayinaniye, kuburyo njya nifuza ko najya n’ikuzimu njya numva ko na satani akora ibitangaza wenda nkareba ko yabinkorera”.
Nyandwi avuga ko nubwo igitsinagabo yari agifite ariko nacyo cyari cyarigonze kuburyo byasabye ko bakibaga kugira ngo kibashe gukora neza, nyuma umukobwa yari yarakunze nibwo yaje kumubwiza ukuri ku bibazo afite uwo mukobwa amubwira ko rwose atamwanga wenda wanasanga ari Imana yabahuje, ubwo baje kubana ariko ikibazo kiba icyo kubura urubyaro kubera ko buri uko bakoranaga imibonano amasohoro yahitaga aca mu gitsinagore cye.
Nyandwi akomeza avuga ko aribwo we n’umugore we bafashe umwanzuro wo kujya kwa doctor umuvura doctor abagira inama y’uko igihe Nyandwi arangije yazajya ahita afata amasohoro akayasiga ku gitsina cy’umugore we ko nihaba harimo uburumbuke azabyara, uko akaba ariko babigenje akaza kubyara kuko yakundaga kumubwira ko kutabyara aribyo byamubabaza kurusha ibindi kuko kubana na Nyandwi we ntacyo bimubwiye.
Nyandwi avuga ko kugira ngo yibagishe ari ubufasha abantu bamuhaye, ariko urugendo rwo kwivuza rugikomeje kandi akeneye ubufasha bwe, kubw’iyo mpamvu abantu bashobora kumugirira impuhwe ndetse no kwitanga bumva bababajwe n’uburyo yasanze yaravutse muri ubwo buryo bagashaka kumutera inkunga, bamushakira kuri iyi numero ya telephone +250790003781.
Amateka ya Knowless Butera: ibyo utigeze umenya kuri uyu muhanzi n’ibintu 10 bitangaje kuri we