Afite imyaka 25 niwe mugore muremure ku isi ya Rurema| menya byinshi kuri Rumeysa Gelgi.

Ni umugore ukomoka mu gihugu cya Turkey, yavutse kuwa 1 Mutarama 1997, yitwa Rumeysa Gelgi ubwo hakorwaga igenzura na Guiness World Record (GWR) byemejwe ko ariwe mugore muremure kurusha abandi ku isi. Uyu mugore ajya kuvuka yavutse afite ubumuga bwitwa (Weaver Syndrome) butuma umuntu akura vuba byihuse, ibi bigatuma ingingo zidakora neza ndetse n’amagufwa ntakomere.

Mbere y’uko agira imyaka 5 Gelgi yabazwe inshuro ebyiri zose abifashijwemo n’umuganga wita ku bantu ngo abafashe kuba bagenda, abona kubasha kugenda. Mu mwaka wa 2014, Rumeysa yahawe igihembo cyiswe “the world’s tallest living female teenager” bisobanuye umwangavu umwe rukumbi muremure ku isi y’abazima.

Yari afite centimeter 213.6 ku myaka ye 17, naho mu mwaka wa 2021 yari yariyongereye ku rwego rwa centimeter 215.16 byahise bimuvana mu bangavu ahubwo ahinduka umugore wa mbere ku isi muremure. Nyuma y’ibi bihembo uko ari bibiri, mu mwaka wa 2022 mu kwezi kwa Gashyantare igenzura ryakozwe na GWR nanone ryemeje ko hari ibindi bihembo 3 byiyongera kubyo yari yarabonye mu myaka yashize.

Ibyo bihembo bikaba ari uko ariwe muntu wa mbere ufite urutoki rurerure ku isi rwa centimeter 11.2, akagira ibiganza bigari kurusha abandi bantu bose batuye ku isi bifite centimeter 24.93 icy’iburyo ndetse na centimeter 24.26 icy’ibumoso, ndetse akaba ari nawe muntu ufite umugongo muremure ku isi ungana na centimeter 59.90 ariko byose mub’igitsinagore.

Inkuru Wasoma:  Impungenge abakobwa bakunda kugira iyo bakundana n'abasore b'abasinzi.

Uyu mugore ufite agahigo ko kuba ariwe muremure ku isi mu buzima busanzwe ni umu avocat, umushakashatsi ndetse n’umu developer wemejwe ko ariwe muremure ku isi kuva mu mwaka wa 2021 avuye mubwangavu. Ubwo yaganiraga na ndtv yatangaje avuga ati” kuba ndi muremure abantu baranyuzuraga ndi umwana, ariko icyiza cyo kuba muremure nuko bituma utwara igihembo cya GWR”. Kubera uburebure afite, Gelgi akenshi agendera mu kagare k’abafite ubumuga ndetse yanabasha kugenda n’amaguru akagenda umwanya muto cyane.

Kubera ko Atari ashoboye kujya ku ishuri, amashuri ye yose yayigiye mu rugo iwabo. Munzozi ze yifuzaga kuzakora muruganda rukora ibijyanye na Technology, ariko yaje kwiga ibya web developing ari nabyo akora ubungubu. Mu gihe cye cy’ikiruhuko akunda kujya koga, guhaha, kuvumbura uduce dushya tw’ahantu ndetse no guhobera ipusi ye. source: brightside, ndtv.

Dore uburyo wakoresha ukavumbura impano yawe maze ugatangira kuyikoresha.

Hari igihugu cyo muri Africa abaturage bacyo bugarijwe n’umubyibuho ukabije.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved