banner

Afrika y’Epfo mu Isuzuma niba Ari Ngombwa Kugumisha Ingabo Muri Kongo

Minisitiri w’ingabo w’Afurika y’epfo yavuze ko bikenewe kwongera gusuzuma niba ari ngombwa gukomeza ubutumwa bw’ingabo z’ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika – SADC, muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Izo ngabo, zirimo n’iz’Afurika y’epfo, zoherejwe gufasha Kongo guhangana n’abarwanya ubutegetsi barimo umutwe wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda.

Ibi minisitiri Angie Motshekga, yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters kuri uyu wa gatanu ubwo yari abajijwe niba igihugu cye giteganya gukura ingabo muri Kongo. Ministiri Motshekga yasubije ko bari mu isuzuma.

Uyu muminisitiri yavuze ko abakuru b’ibihugu bo mu muryango w’iterambere ry’ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika, SADC n’ibyo mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba, EAC, bizahura vuba kugirango bigire icyo bitangaza kuri iyi ngingo.

Mu butumwa bugufi yanditse kuri telefone minisitiri Motshekga yagize ati: “Afurika y’Epfo ikorera muri iyo miryango, kandi umwanzuro wayo wo gukurayo ingabo cyangwa kuzigumishayo uzaturuka ku byemezo n’imyanzuro bizafatwa n’iyo miryango”.

Inkuru Wasoma:  Perezida Ndayishimiye yategetse ingabo ze kwirukana M23 muri Kivu y’Amajyepfo

Uruhare rw’ingabo z’Afurika y’epfo muri Kongo, rwaranenzwe cyane imbere mu gihugu, nyuma y’uko umujyi wa Goma ufashwe n’abarwanyi b’umutwe wa M23 mu kwezi kwa mbere, abasirikare b’Afurika y’epfo bakagotwa, bakisanga nta buryo basigaranye bwo gusohoka.

Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri ingabo zigera hafi kuri 200 z’ibihugu bigize umuryango w’iterambere ry’ibihugu by’Afrika y’amajyepfo zari zimaze iminsi zaragotewe mu mujyi wa Goma n’umutwe wa M23 zemerewe kuva muri uwo mujyi zikerekeza mu bihugu zikomokamo. Abayoboiz ba M23 bavuze ko abatashye barimo inkomere bakomokaga muri Afrika y’epfo, Tanzaniya na Malawi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!