Afungiwe gusambanya umwana w’imyaka 10 n’uwa 11

Bagezigihe Jean Baptiste w’imyaka 30 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Rurimba, Akagari ka Mburamazi, Umurenge wa Murunda, Akarere ka Rutsiro, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana b’abakobwa babiri umwe ufite imyaka 10 n’undi wa 11.

Uyu musore afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihuhu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Murunda mu gihe iperereza rikomeje ndetse atagereje kujya imbere y’ubutabera.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Rurimba yavuzeko, uwo musore akekwaho kuba yarasambanyije abo bana n’igice na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa 10 Mutarama 2025 amaze kubashukisha uduhendabana.

Ati: “Ni umusore wibana. Aba bana b’abakobwa ni abanyeshuri. Babanje kubiceceka ariko ku Cyumweru tatiki ya 12 Mutarama. Uriya w’imyaka 11 yabibwiye mugenzi we w’imyaka 13 barimo baganira, amubwira byose uko byagenze umwana ntiyabyicarana abibwira ababyeyi b’uyu wari wamuhaye amakuru bimenyekana bityo.”

Ku wa Mbere, inkuru ikimara gusakara, ababyeyi b’abana bombi bagiriwe inama n’ubuyobozi yo kubajyana bakapapima, ari nab wo byagaragaye ko bahohotewe

Inkuru Wasoma:  Abana barindwi bavukana barishinganisha bavuga ko Se ashaka kubica nyuma yo gushidikanya ku maherezo ya Nyina

Nyuma yo gukurikirana abo bana bakanahishura uko byagenze n’impamvu batahise babivuga, Bagezigihe yarashakishijwe ahita atabwa muri yombi.

Abana bakomeje kwitabwaho banaganirizwa n’Abajyanama mu by’ihungabana kuko ngo bigaragara ko byabahungabanyije bari batangiye kuvuga ko batazasubira ku ishuri kubera gukeka ko bagenzi babo bigana babimenye.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umuganwa Marie Chantal, yahamirije Imvaho Nshya dukesha iyinkuru aya makuru, ahamaya ko birimo gukurikiranwa.

Ati: “Ukekwaho gusambanya abo bana 2, umwe w’imyaka 10 n’uwa 11 yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), abana bajyanwa kwa muganga. Ibindi reka dutegereze icyo iperereza ryimbitse rya RIB rizageraho.”

Ingingo ya 14 y’itegeko No 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023, rihindura itegeko No 68/20218 ryo ku wa 30 Kanama 2028 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 uwabihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’Igifungo cya burundu.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved