Nyuma y’aho Abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), tariki ya 13 Werurwe 2025 bafashe icyemezo cyo gucyura ingabo ziri mu butumwa bwawo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo ishinzwe ibikorwa by’ingabo, yasabye Leta ibisobanuro ku buryo abo basirikare bazataha.
Perezida w’iyi Komisiyo Malusi Gigaba na Phiroane Phala, bagaragaje ko uburyo bwo gutaha ku ngabo za Afurika y’Epfo budasobanutse.
Mu byo bifuza kumenya, harimo ingaruka gutaha kw’abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu butumwa bwa SADC, bizagira kuri bagenzi babo bakiri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).
Aba badepite bagaragaje ko bashaka kumenya uko ibikoresho by’ingenzi by’ingabo za Afurika y’Epfo bizacyurwa mu mahoro, bitewe n’uburemere bw’ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC no gutungurana kwacyo.
Bagaragaje impungenge kuri ibi bikoresho, mu gihe bimaze iminsi bivugwa ko M23 yifuza kubisigarana nyuma y’aho ibatsindiye mu rugamba rwabereye mu mujyi wa Sake na Goma, mu mpera za Mutarama 2025.
Nubwo bimeze bityo ariko, Perezida Cyril Ramaphosa, yatangaje ko ingabo ziri mu butumwa bwa SADC mu burasirazuba bwa RDC, zidahita zitaha.
Uyu muyobozi yasobanuye ko icyemezo cyo gukura ingabo za SADC muri RDC, biri mu ngamba zigamije kurema icyizere hagati y’abarebwa n’ibiganiro bya politiki.
Yagize ati “Icyemezo cyo gucyura ingabo gishyirwa mu bikorwa mu byiciro, ntabwo zigiye gucyurwa uyu munsi, kandi gikwiye gufatwa nk’ingamba yo kubaka icyizere, kugira ngo amahoro n’ituze biboneke mu burasirazuba bwa RDC.”

Perezida Cyril Ramaphosa
Ramaphonsa asanga iki cyemezo ari intambwe nziza yatewe, bityo ko idakwiye kubonwa nko gutsindwa kw’ingabo za SADC, ahubwo ko iri mu murongo wo guhagarika imirwano.
Nubwo Abakuru b’ibihugu bya SADC batigeze bashyiraho ingengabihe y’uburyo izi ngabo zizataha, abagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, bagaragaje ko kubera hari ibidasobanutse neza, bateganya kuganira na Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, kugira ngo abahe ibisobanuro.