Minisitiri wa Siporo, Ubugeni n’Umuco muri Afurika y’Epfo, Gayton Mckenzie, yatangaje ko iki gihugu gishaka kwakira Grand Orix ya Formula One mu mwaka w’imikino wa 2027, ndetse bishoboka no kuba mu 2026 mu gihe byose byaba bigenze neza.
Ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ukuboza 2024, Afurika y’Epfo yatangaje byinshi ku bijyanye n’ubusabe bwayo bwo kwakira isiganwa rya Formula One, mu gikorwa cyabereye aho yahoze ikinirwa mu myaka 31, i Kyalami mu Majyaruguru y’Umujyi wa Johannesburg.
Komite ibishinzwe yashyizweho, yahawe amezi abiri yo gutegura aho iryo siganwa ryajya rikinirwa, ikohereza ubusabe muri guverinoma kugira ngo bwemezwe.
Afurika y’Epfo iheruka kwakira isiganwa rya Formula One mu 1993.
Mackenzie usanzwe ari umukunzi wa Formula One, yavuze ko Lewis Hamilton azabasha gukinira isiganwa muri Afurika y’Epfo nk’uko aheruka kuvuga ko yakwifuza gusezera akiniye ku Mugabane wa Afurika.
Ati “Lewis Hamilton, wavuze ko ufite inzozi zo kongera gukinira muri Afurika y’Epfo, mpagaze hano nko nkubwire ko utazaruhuka bitagezweho.”
Afurika y’Epfo yatangije iyi gahunda mu gihe ku wa 13 Ukuboza 2024, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, na we yavuze ko rwifuza kugarura Formula One ku Mugabane wa Afurika.
Benshi mu bakurikirana iby’uyu mukino wo gusiganwa mu tumodoka duto twihuta cyane, bavuga ko Afurika ishobora guhabwa isiganwa rimwe gusa.
Mckenzie yavuze ko atumva impamvu uyu mugabane wose wahabwa isiganwa rimwe mu gihe igihugu nk’u Butaliyani gifite amasiganwa abiri.
Ati “U Rwanda turwifuriza ibyiza! Turashaka ko rubona Formula One, turashaka ko Afurika y’Epfo ibona Formula One. Kubera iki iyo bigeze kuri Afurika, dufatwa nk’aho dushobora kubona isiganwa rimwe mu gihe u Burayi bufite arindwi?”
Yongeyeho ko yiteguye gusangiza ubumenyi u Rwanda ndetse na Maroc niba na yo yifuza kwakira iri rushanwa.
Abasesenguzi bo muri Afurika y’Epfo bavuga ko ikibuga cya Kyalami ari cyo gishobora kuzakoreshwa mu gusaba kwakira Formula One nubwo giheruka kwakira iri rushanwa mu 1993.
Umuyobozi wacyo, Toby Venter, yagize ati “Turi kuri 90% ariko iryo 10% rya nyuma rizakorwa mu mwaka utaha. Ibyakozwe ni gahunda irambuye y’ibigomba gukorwa. Twizeye ko bitarenze impera z’umwaka utaha Kyalami izaba yemewe na F1.”
Minisitiri Mckenzi yavuze kandi ko asangiza amakuru yose Perezida Cyril Ramaphosa ku buryo mu gihe Afurika y’Epfo yaba yemerewe, yajya ku ngengabihe ya Formula One byibuze mu gihe cy’imyaka 10.