Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen Rudzani Maphwanya, yatangaje ko kuba SADC yarahisemo gukura ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatewe n’uko amahoro yatangiye kugaruka mu karere, mu gihe hari abandi babibona nk’intege nke izi ngabo zagaragaje imbere ya M23.

 

Ingabo za SADC zageze muri RDC mu Ukubonza 2023 zigiye gufasha FARDC kurwanya umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bubuza uburenganzira Abanyamulenge n’Abatutsi bo muri RDC, kugeza bishwe cyangwa bagahunga.

Zageranyeyo gahunda yo kurwana ariko muri Mutarama 2025 M23 yazigoteye zose muri Sake na Goma mu Burasirazuba bwa Congo, bamwe barapfa abandi barakomereka.

Icyajyanye ingabo za SAMIDRC muri Congo nticyavuzweho rumwe kuko hari abashinje ibihugu byabohereje kujya gushakayo amabuye y’agaciro. Ku wa 13 Werurwe 2025, Abakuru b’Ibihugu bya SADC bemeje izi ngabo zigomba gutaha.

 

Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 4 Gicurasi 2025 yavuze ko ingabo za Afurika y’Epfo na SAMIDRC muri rusange zagize uruhare mu gushyiraho umusingi uri kubakirwaho amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

 

Gen Maphwanya asa n’uwikura mu isoni yavuze ko kuvanayo ingabo bikwiye gufatwa nk’aho ari uguha urubuga ibiganiro bya politike kugira ngo amahoro n’umutekano bishobore kugerwaho muri RDC.

 

Ati “Iki gikorwa cyo kuvana ingabo [muri RDC] ntabwo ari impanuka, kandi ntibigaragaza intege nke ahubwo ni uburyo bwo korohereza ibiganiro bya politike kugira ngo turebe ko haboneka amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC. Roro tuvuyeyo dufite ishema ry’uko nibura hari amahoro kuko M23 yiyemeje guhagarika imirwano na Guverinoma ya Congo yemeye gusinya no gufatanya na M23 mu guhagarika imirwano.

 

Abasirikare ba SADC bazava i Goma n’ibikoresho byabo bizanyura ku butaka bw’u Rwanda byerekeza muri Tanzania, nyuma hakazabaho kwerekeza mu gihugu baturutsemo.

 

Ati “Iyo gahunda yatangiye ku wa 29 Mata 2025, aho twatangiriye ku modoka 13 nk’itsinda ry’ibanze ryarimo abantu 57 ubu bamaze kugera mu gace ingabo zose zizahurizwamo, bategurira abandi ngo na bo baze.”

 

Yavuze ko icyiciro kindi cy’abasirikare n’ibikoresho gishobora kugenda ku wa 4 Gicurasi 2025, ariko ibikorwa byo kuvana ingabo mu Burasirazuba bwa RDC bikazarangirana na Gicurasi 2025.

 

Intwaro za Afurika y’Epfo zizatwarwa binyuze mu nzira y’amazi ariko abasirikare bo bakazagenda n’indege, mu gihe abo muri Tanzania bo bazahita berekeza mu bigo bya gisirikare babarizwagamo.

 

Afurika y’Epfo yanyuzwe n’umusaruro wa SAMIDRC?

Mu gihe urugamba rwari rugeze ahakomeye muri Mutarama 2025, ingabo za SAMIDRC zabuze ubwinyagamburiro, ibikoresho birazishirana zimanika amaboko.

 

Gen Maphwanya yavuze ko na bo bifuzaga ko amahoro aboneka mu Burasirazuba bwa RDC, bityo kuba hari kuba ibiganiro byerekana inzira yo kugera ku mahoro asanga uyu mutwe w’ingabo warabigizemo uruhare.

 

Ati “Mu gihe tubona ko ibiganiro bya politike n’ubuhuza biganisha ku mahoro, tubona SAMIDRC yaragize uruhare kuri iyo ntambwe, yatumye nta numwe uhezwa mu bikorwa bigamije amahoro kuko natwe ni yo twari tugamije kugeraho.”

 

Afurika y’Epfo ifite ingabo muri RDC zoherejwe mu butumwa bwa Loni, n’abandi babarizwaga mu bwa SAMIDRC bari gucyurwa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.