Afurika y’Epfo yatangiye guhura n’ingaruka zo kohereza abasirikare bayo muri RD Congo

Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2024, Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyashyize hanze itangazo ryemeza ko abasirikare bacyo babiri bitabye Imana abandi batatu bagakomereka bikomeye, bitewe n’igisasu cyaterwaga mu birindiro byabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko iki gisasu iki gisasu cya Mortar cyatewe mu kigo cyabo cya gisirikare ku wa Gatatu ahagana saa saba n’igice, bamwe bahasiga ubuzima abanda barakomereka. Aba basirikare bari gufatanya n’aba Tanzania hamwe na Malawi bari mu butumwa bw’ishyirahamwe SADC muri RDC, aho bagiye gufasha iki gihugu guhangana na M23 mu Burasirazuba bwa Congo.

SANDF yatangaje ko abasirikare bakomeretse bajyanywe mu Bitaro biri hafi ya Goma ndetse hatangiye iperereza kuri iki gitero. Abayobozi ba Afurika y’Epfo batandukanye by’umwihariko abo mu ngabo bihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse bifuriza gukira vuba abakomeretse.

Kuva mu Ukuboza igisirikare cya Afurika y’Epfo cyatangira guha ubufasha ingabo za FARDC, aba basirikare ni aba mbere bishwe ndetse ku wa mbere ushize, Perezida wa Afrika y’Epfo Cyril Ramaphosa yategetse ko hoherezwa muri RDC abandi basirikare 2900.

Iki gitero cyabereye i Sake, agace kagizwe n’imisozi ariko umujyi ugasa nuri mu kibaya yaba M23 na FARDC/FDLR na SADC n’abarundi ntabwo bazi neza ko bahafata hose kuko M23 iri mu misozi naho FARDC/FDLR na SADC n’abarundi bakaba mu nkengero z’umujyi.

Imirwano iracyakomeje muri Burasirazuba bwa RDC, mu minsi yashize Minisitiri w’umutekano muri Congo, Jean Pierre Bemba aganira n’abanyamakuru yabwiye abaturage ko bakwiye kumenya ko izi ngabo zose zifatanyije n’iza Leta ngo zirwanye M23. Icyakora abakurikirana iki kibazo hafi bakomeza bavuga ko umutekano utagarurwa mu buryo bw’imirwano ahubwo hakenewe ibiganiro.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved