Agaciro ka tatoo ya Bruce melody mu mafranga kavugishije imbaga nyamwinshi.

Kuva mu gitondo cyo ku wa 27 Nzeri 2022 inkuru yari ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko abakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda, ni ‘Tattoo’ Bruce Melodie yashyize ku mubiri we. Bruce Melodie umaze igihe mu Buhinde aho ari muri gahunda zitandukanye n’umuziki, yaboneyeho umwanya wo kwishyiraho ibishushanyo cyangwa ‘Tattoo’ z’abana be babiri b’abakobwa.

Ni amafoto uyu muhanzi yashyize hanze asamirwa hejuru n’abakunzi b’umuziki nyarwanda batari bamumenyereyeho ibyo kwishushanya ku mubiri. Bruce Melodie yiyanditse ku maboko ye amagambo atandukanye ariko anashyiraho amafoto y’abana be. Mu gushaka kumenya amafaranga byatwaye uyu muhanzi, IGIHE yaje kumenya ko Umuhinde wiyise ‘Tantra tattoo’ yaciye Bruce Melodie 860$ arenga ibihumbi 860Frw.

Inkuru Wasoma:  Mu magambo arimo agahinda wa munyamakuru wirukanwe na RBA kubwo gusaba minisitiri icupa yabajije impamvu bakibimucyurira.

Abana Bruce Melodie yiyanditseho barimo uwitwa Itahiwacu Britta wavutse mu 2015 ndetse na murumuna we wavutse mu 2019. Bruce Melodie uri kubarizwa mu Buhinde aho amaze iminsi muri gahunda yagize ibanga ndetse izi zikaba zarakomye mu nkokora gahunda yo kumenyekanisha indirimbo A l’aise yakoranye na Innoss’B, cyane ko kuva yajya hanze uyu muhanzi ataragaragara mu itangazamakuru. source: igihe.

Hasobanuwe uko umukobwa wakuyemo inda agashyira uruhinja mu mazi yakoropeshaga yavumbuwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved