Nyuma y’amasaha make u Buhinde na Pakistan bishyizeho agahenge ko kuba bihagaritse intambara, hongeye kugaragara ibikorwa by’ubushotoranyi byafashwe nko kutakubahiriza.

 

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025 ni bwo hatangajwe ko ibyo bihugu byahoze bikolonizwa n’Abongereza byemeranyijwe ku guhagarika intambara, n’ibikorwa bya gisirikare haba ku butaka mu kirere no mu mazi.

 

Ni igikorwa bafashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaganirije abayobozi b’ibyo bihugu bisangiye Intara ya Kashmir ndetse na bo babyemeranyaho.

 

Icyakora ntibyamaze kabiri kuko mu masaha make yakurikiyeho mu mijyi y’igice cya Kashmir kigenzurwa n’u Buhinde hagaragaye ibikorwa bisa no kutubahiriza ibyumvikanyweho.

 

Abayobozi n’abaturage babwiye Reuters ko bumvise ibiturika mu mijyi ya Srinagar na Jammu, ndetse babona ibintu byaka bigenda mu kirere cy’Umujyi wa Jammu nk’ibyo baraye babonye mu ijoro ryabanje mbere y’uko habaho ubwumvikane ku guhakarika imirwano.

 

Ntacyo abashinzwe ibikorwa bya gisirikare ku mpande zombi baratangaza.

Mu minsi ishize impande zombi zakozanyijeho bikomeye buri ruhande rugambiriye kurasa ku birindiro bya gisirikare by’urundi.

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buhinde, Vikram Misri, yari yatangaje ko nyuma yo kumvikana ku gahenge, abashinzwe ingabo ku mpande zombi bari bazongera kuvugana ku wa 12 Gicurasi 2025.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.