banner

Agahinda k’umubyeyi wapfushije umwana we asanzwe ku iriba Autopsy igakorwa n’umuforomo mu rugo

Mu gitondo cyo kuwa 16 Nzeri 2023, nibwo umuturage wo mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Karangazi mu kagali ka Ndama yazindutse ajya kuvoma ku iriba, asanga umwana witwa Fred yapfuye. Umubyeyi wa nyakwigendera ndetse n’abaturage baturanye bavuga ko isuzumwa ryakozwe kuri uwo mwana ‘Autopsy’ byabaye muburyo bwa baringa nko kumwikiza.

Abaturage bavuga ko nta perereza ryakozwe kandi ntawe uzi uburyo umwana yapfuyemo. Uwatanze amakuru yavuze ko isuzumwa ry’umurambo ryakozwe n’umuforomo mu buryo busa no kujijisha umuryango w’uwo mwana. Yagize ati “ubusanzwe umuntu wapfuye urupfu rudasobanutse, umurambo bawujyana ku bitaro bakawukorera isuzuma ariko twatunguwe n’uko umukozi wo mu kigo nderabuzima yawusanze mu rugo agapimisha ijisho kandi RIB yari yasabye ko umurambo ujyanwa kwa muganga ugapimwa.”

Amakuru avuga ko nyina w’uwo mwana yabuze ubushobozi bwo kujyana umurambo we ku bitaro bya Nyagatare, bigatuma umukuru w’umudugudu azana umuforomo witwa Bernard akamupimisha ijisho, ibyo bikaba byaratumye umwana ashyingurwa adakorewe isuzuma. Umubyeyi w’uwo mwana we yavuze ko yatunguwe no kubona umwana we yarapfuye urupfu rudasobanutse ariko ntihakorwe iperereza akanatungurwa no kwishyuzwa amafaranga 7500frw yahaye uwo muforomo ngo yamupimye.

Uyu mubyeyi witwa Tuyisenge Liliane avuga ko umuhungu we Fred yajyanye n’umuturanyi we witwa Mupende agiye kuragira amatungo ye mu masaha ya saa ine za mugitondo kuwa 15 Nzeri. Kuva ubwo umwana yaburiwe irengero kugeza kuwa 16 Nzeri mu gitondo ubwo basangaga yapfuye. Akomeza avuga ko ubwo Mupende yagarukaga wenyine yamubajije umwana we aho ari, bagafatanya kumushakira hose ariko bakamubura.

Inkuru Wasoma:  Hatowe umurambo w’umukobwa watemaguwe

Ku ruhande rwa Mupende we avuga ko ubwo yajyanaga n’umwana kuragira, baje no gutahana mu rugo rwa Mupende, umwana aza kuva mu rugo akurikiye moto, akavuga ko umwana yaburiwe irengero nyuma yo kuvana kuragira.

Tuyisenge nyina wa nyakwigendera avuga ko yaje kwiyambaza mudugudu ngo amufashe kujyana umurambo w’umwana mu bitaro, ariko kudugudu akamusubiza ko udafite arya nk’umurwayi, ndetse ubuyobozi bukaba bwarohereje umuforomo wo gupima umurambo mu rugo mu buryo bwo kumwikiza, akavuga ko atumva neza uburyo umuforomo yasanze umurambo mu rugo ikirenze ibyo no kuwukandakanda gusa akabyishyurira ibyo bikitwa gusuzuma umurambo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karangazi, Mutesi Hope avuga ko abantu bapfa badakorerwa isuzuma mu gihe imiryango yabo ibyemera. Avuga ko yamenye aya makuru, akavuga ko ibyakozwe byose ari ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi, umutekano n’iz’ubuzima kugira ngo uyu mwana ashyingurwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved