Mu gace ka Bamenda, mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Cameroun, haravugwa inkuru y’urukundo rwahindutse amarira n’urupfu. Umusore umwe utatangajwe amazina, yahamagawe n’umukunzi we amusaba ko aza kurara iwe.

 

Nyamara ibyari ibyishimo byarangiye nabi, kuko akigera ku rugo rw’uwo mukobwa, yasanganye n’undi musore wagaragaraga nk’umusirikare. Mu gihe bari mu mvururu zaturutse ku guhangana, uwo musirikare yahise akubita uwo musore igikoresho kiremereye mu mutwe, bikavugwa ko byamukomerekeje bikomeye kugeza n’ubwo yaje gushiramo umwuka.

 

Amashusho n’amakuru atangazwa n’abaturage bo muri ako gace agaragaza ko icyabaye cyateye impagarara ndetse gitera ubwoba, kuko bikorwa n’umuntu ufitanye isano n’inzego z’umutekano, bigaragaza ikibazo cy’imyitwarire n’ubunyamwuga muri bamwe mu bayirimo.

 

Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi kiri mu byongera guhangayikisha abaturage ku bijyanye n’umutekano, by’umwihariko mu bice nk’ibi bimaze igihe bivugwamo imvururu zishingiye ku baturage n’inzego za Leta. Benshi mu banyagace ka Bamenda bagaragaje impungenge z’uko hari abasirikare bagaragara mu bikorwa byo kwihanira cyangwa gukoresha ububasha ku buryo butari bwo.

 

Ndetse n’abasesenguzi bagaruka ku buryo imibanire y’urubyiruko ikeneye ubujyanama no kwigishwa ku rukundo rufite indangagaciro, kugira ngo habeho kumenya kwirinda ibishuko n’ibyago byaturuka ku myitwarire idakwiye.

 

Ibyabaye bishobora kuba urugero rukomeye rugaragaza uko urukundo rudafite icyizere n’ubunyangamugayo rushobora gutera ibyago. Abaturage ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Cameroun basabye ko hakoreshwa iperereza rigamije gukurikirana uwo musirikare no kumenya ukuri kw’ibyabaye, ku buryo ubutabera butangwa ku mugaragaro.