Mu gitondo cyo ku wa 19 Nyakanga 2025, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 byashyize umukono ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro arambye.

 

 

Aya mahame yashyiriweho umukono mu mujyi wa Doha, bigizwemo uruhare rukomeye na Leta ya Qatar yahurije impande zombi mu biganiro kuva muri Werurwe, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabishyigikiye.

 

Arimo ingingo nyamukuru nko guhagarika imirwano burundu, gusubizaho ubutegetsi bwa Leta mu bice byose by’igihugu nk’umusaruro wo gukemura impamvu muzi z’amakimbirane, gucyura impunzi ziri mu mahanga n’iziri imbere mu gihugu, kurekura imfungwa buri ruhande rufite n’iteganya uko amasezerano y’amahoro azagerwaho.

 

Mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu, Senateri Uwizeyimana Evode yagaragaje ko impande zombi zateye intambwe nziza ubwo zumvikanaga kuri aya mahame, ariko ko hari ingingo zishobora kuzateza impaka mu biganiro bizakurikira isinywa ryayo.

 

Ku ngingo yo gusubiza ubutegetsi bwa Leta ya RDC mu bice byose by’igihugu, Senateri Uwizeyimana yagaragaje ko mu gihe ibiganiro byazatangira, AFC/M23 ishobora kugaragaza ko itemera ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ikabishingiraho yanga kubusubiza ibice igenzura.

 

Ati “Kugira ngo ubutegetsi bwa Leta bugaruke ku butaka bwose bwa Congo, izo mpamvu muzi zigomba gukemuka. Ibi rero nibitangira kuganirwaho mu gihe cy’imishyikirano, njyewe nibaza ko M23 itazibagirwa kugaragaza ko itemera Leta barimo kuganira.”

 

Intumwa nkuru ya Perezida Tshisekedi mu biganiro bya Luanda na Nairobi, Sumbu Sita Mambu, ni we washyize umukono kuri aya mahame mu izina rya Leta ya RDC, nyamara Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani, yari i Doha kuva mu ntangiriro z’uku kwezi.

 

Senateri Uwizeyimana yagaragaje ko iki ari ikibazo, kuko ibiganiro bya Luanda na Nairobi bitakibaho, ndetse uwasinye akaba atabarizwa muri Guverinoma, ibishobora kuzatuma aya mahame adahabwa agaciro n’abayobozi b’i Kinshasa.

 

Ati “Urwego buriya ruhagararira igihugu ni Guverinoma, keretse yazabijyana, bikemezwa, inama y’abaminisitiri ikabyemera kuko uyu muntu ntabwo ari ku rwego rwa Minisitiri ku buryo yahagararira Guverinoma. Ntibizagutangaze hari n’umuntu ushaka kuvuga ko aya masezerano afite intege nke.”

 

Ku ngingo yo kurekura imfungwa buri ruhande rufite, Me Gasominari Jean Baptiste yasobanuye ko aya mahame yongerewemo ikintu kitari ngombwa cyitwa “Hashingiwe ku mategeko ya RDC”, kuko ingengabihe y’iminsi 10 byahawe ari nto.

 

Ati “Niba itegeko rivuga ngo umuntu yafunzwe by’agateganyo n’urukiko, aba agomba gufungurwa na none n’urukiko. Niba ari Ubushinjacyaha bumufunze bukora iperereza, ubwo ni Ubushinjacyaha buzabikora. Ibyo ntabwo ari ibintu bishobora gukorwa mu minsi 10.”

 

Me Gasominari yagaragaje ko kutubahiriza ingengabihe yo gufungura imfungwa bishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku biganiro bitegerejwe mu minsi iri imbere, ku buryo bishobora no guhagarara.

 

Ati “Nibaza ko ari ibintu bishobora no kuzagira ingaruka mu biganiro bigomba kuzaba kuko niba bari bavuze ngo mu bintu twemeranyije hagiye kubaho gufungura imfungwa, hanyuma imfungwa ntizifungurwe, umunsi bazajya mu mishyikirano tariki ya 8, bazavuga bati ‘Ibintu mwemeye ntimubikora, ntabwo turi bwemere kuganira namwe’.”

 

Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije ko bizafasha impunzi gutaha ku bushake hashingiwe ku masezerano ubutegetsi bw’iki gihugu n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) byagiranye n’ibihugu bizicumbikiye.

 

Me Gasominari yagaragaje ko gutaha ku bushake kw’impunzi gushingira ku kuba impamvu zatumye ziva mu bihugu byazo zaba zikakiriho, bityo ko ubufasha bwa HCR mu gihe izi mpamvu zikiriho nta musaruro bushobora gutanga.

 

Ati “Njyewe ntabwo ndeba amasezerano yasinywe ahubwo ndeba ‘Ese impamvu zatumye umuntu ahunga ntabwo zikiriho, umuntu yataha?’ Kuko abantu bose bataha mu bihugu byabo bicyuye. Buriya gutaha mu gihugu ni kimwe n’ibibazo by’iterambere nk’uko nta muntu ushobora guteza imbere undi.”

 

Senateri Uwizeyimana yatangaje ko mu gihe Leta ya RDC na AFC/M23 bizatangira kuganira hashingiwe kuri aya mahame, ari bwo ukuri ku biteye urujijo kuzaboneka, ahari imbogamizi hagaragare.

 

Biteganyijwe ko aya mahame azatangira kubahirizwa bitarenze tariki ya 29 Nyakanga, ibiganiro bitangire bitarenze ku ya 8 Kanama, amasezerano y’amahoro asinywe bitarenze ku ya 18 Kanama 2025.