Amakuru avuga ko Ishimwe Dieudonne uzwi nka prince kid agiye kuburana urubanza rwe mu mizi yatangiye gucicikana k’umunsi wa  04 ukwakira 2022, aho ashinjwa ibyaha bibiri birimo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

 

Amakuru kandi avuga ko muri dosiye ya prince kid harimo umukobwa uvuga ko yafashwe kungufu na we, aho yamunywesheje ibiyobyabwenge ndetse akamusambanya, gusa umunyamakuru Scovia Mutesi akaba yatangaje ko hari amakuru yatohoje ari inyuma y’ibi birego by’uyu mukobwa uvugwa atandukanye cyane n’ibyo ngibyo.

 

Muri iyi nkuru twabagejejeho ejo twavuze ko hari amakuru yamenyekanye ko icyaha cyo gufata kungufu no kunywesha ibiyobyabwenge cyari cyaravanwe mu dosiye ya Price kid, uyu munsi ubwo araba aburana mu mizi bitunguranye cyongeye kugaragaramo aho ubushinjacyaha bufite ibindi bimenyetso bimushinja kuri cyo, ari nayo uyu mukobwa avugwamo nyine.

 

Scovia avuga ko uyu mukobwa uvuga ko Prince yamufashe kungufu, uretse iyi nshuro avuga ariko nyuma y’aho yagiye ajya kwa prince kid k’ubushake bwe, aho ubariye hamwe igihe yagiye kwa Prince kid ari inshuro 4, bityo ikibazo kikaba ari ukuntu umuntu yaba yarafashwe kungufu ariko agakomeza kujya gusura umuntu wamuhohoteye ku bushake.

 

Muri iyi dosiye kandi harimo amakuru avuga ko uyu mukobwa yanyweshejwe ibiyobyabwenge agasambanywa atabizi, aho yanavuze ko ibyo yahawe na prince kid yabikuye mu kabati kari m’urugo, ariko Scovia we avuga ko amakuru afite ari uko aka kabati uyu mukobwa avuga, kageze m’urugo rwa prince kid nyuma y’icyo gihe ndetse hakaba hari na facture yako izwi na company yemewe yaguzwemo ako kabati, bityo bikaba bishoboka ko uwo mukobwa yahawe amakuru kuri ako kabati akagakoresha atanga ikirego cyo gufungisha Prince kid cyangwa se ubundi buryo.

 

Scovia Mutesi akomeza avuga ko kandi afite amakuru avuga ko uyu mukobwa ajya kwa Prince kid bwa mbere ari naho avuga ko yafatiwe kungufu bwari ubushake bwe, kubera ko avugana na prince kid baganiriye amubaza uburyo yajya kumureba asize umuvandimwe we m’urugo wenyine bityo ashobora kwicwa n’inzara, bikaba byari bisobanuye ko uwo mukobwa yari yateguye kujyayo kandi agatinda, aho yanahawe amafranga na Prince kid yo kwifashisha mbere yo kujya kumureba ngo asige m’urugo bimeze neza. Ndimbati abwiye abana yabyaranye na Fridaus amagambo ateye agahinda.

 

Ubwo yabihuzaga na Mutesi Jolly, Scovia yavuze ko hari amakuru ahari avuga ko ibi byose uyu mukobwa yakoze no kujya gutanga ubuhamya m’urukiko, ari iterabwoba rya Mutesi Jolly, aho abikora atinya ko Mutesi Jolly yazamushyira hanze kubwo kuba yarakuyemo inda, maze akabikorana iterabwoba, anabivuga agendeye ku kiganiro Mutesi Jolly yigeze gukorera kugitangazamakuru Thechoice live, aho yagize ati” Prince kid na kariya karima ke nzabinyaramo”.

 

Yakomeje avuga ko kandi Mutesi Jolly ashobora kuba ariwe ubiri inyuma, kubera ko hari n’ibindi bimenyetso bigaragaza isano Mutesi Jolly afitanye na Miss Muheto Divine nawe ugaragara muri dosiye ya prince kid, harimo kuba Mutesi Jolly mu ijoro ryafashwemo amajwi ya Prince kid na Muheto yarasabye Muheto ko yamuha ibintu ari kuganira na Prince kid turabagezaho mu nkuru itaha.

 

Prince kid yamaze kwitaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ndetse n’inteko iburanisha yageze mu rukiko gitangiza urubanza. Turajya tubagezaho amakuru tumenya.

Bwa nyuma na nyuma Prince kid wahoze ayobora Miss Rwanda agiye kwitaba urukiko, hari ikirego gishya cyubuwe.

Inzu yarozwe: Bavuga ko basangamo umugabo wicaye mu cyumba batazi aho yaturutse.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYA SCOVIA MUTESI

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved