Aisha yavuze ko atazasubira muri ‘ghetto’ y’umusore ngo amusasire uburiri anamukoropere inzu

Uwinkindi Nadine uzwi muri filime nyarwanda ziganjemo iza ‘comedy’ ku mazina ya Inkindi Aisha, yavuze ko atazongera gusubira muri ghetto y’umusore agiye kumusura, ndetse ngo yanafashe umwanzuro wo kutazongera kubasura ngo anabafashe imirimo baba bafite mu rugo irimo kubasasira, koza amasahane no gukoropa nk’uko yabikoze na mbere hose.

Uyu mukobwa umaze kubaka izina muri sinema Nyarwanda, yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Irene Murindahabi kuri shene ye ya YouTube yitwa MIE Empire. Uyu mukobwa yavuze ko bijya gutangira byatewe n’umusore bakundanye ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza, aho yari azi ko ari we bazabana kuko yari yaranamuhaye urufunguzo rwa ghetto ye, amubwira ko agomba kuhafata nko mu rugo rwe.

Uyu mukobwa yavuze ko yari yaratekereje ko uyu musore azaba umugabo we, kuko ngo yanafataga umwanya we, mu gihe uwo musore bakundanaga yagiye mu kazi agahita ajya muri iyo ghetto kuko yari afite urufunguzo akamukorera amasuku ku buryo uwo musore yatahaga ari kumushimira. Yavuze ko nyuma y’igihe gito kitarenze amezi abiri gusa yagiye kubona abona hasohoste amafoto uwo musore ari kumwe n’umukobwa ndetse bahita babana nk’umugore n’umugabo.

Inkuru Wasoma:  Umugore yanze ko bashyingura umugabo we wiyahuye ngo abo mu muryango we batiba umurambo we bakawirukankana.

Inkindi Aisha yavuze ko yari yaramaze kwishyiramo ko azaba umugore w’uyu musore, ariko aza gutungurwa mushiki w’uwo musore amubwira ko bamaze kwerekana umukobwa ugiye kubana n’uwo yitaga umugabo we wahazaza. Uyu mukobwa yavuze ko icyamushenguye ni uko uwo mukobwa wamutwariye umugabo baniganye ndetse ngo baranasenganaga mu idini ya Islam.

Uyu mukobwa yavuze ko yatunguwe no gusanga mu minsi ya mbere uwo musore akibana n’uwo mukobwa biganye, uwo musore yanakomeje kumutereta ariko undi akamwangira kuko atakwemera kuba umugore wa kabiri. Kuva ubwo, Aisha yavuze ko yafashe umwanzuro ko atazongera kujya gusura umusore muri ghetto noneho ngo akarusho amukorere amasuku nk’uko yayakoraga na mbere hose.

REBA IKIGANIRO AISHA YAGIRANYE NA M. Irene

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved